skol
fortebet

Umusore ukundana na Mwiseneza Josiane yamenyekanye[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 24, May 2019

Sponsored Ad

skol

Urukundo rugeze hagati y’umusore wiga muri Ines Ruhengeli na Miss Mwiseneza Josiane ruravuza ubuhuha bivugwa bamenyanye ubwo yari akiva mu karere ka Rubavu ubwo yari yatoranyijwe mu bakobwa 6 babonye itike yo guhagararira intara y’Uburengerazuba muri Miss Rwanda 2019.

Sponsored Ad

Umuhanzi ukizamuka ,Nsabimana Evariste uzwi nka Evazoo Evazoo mu muziki ni we mukunzi wa Miss Josiane nk’uko uyu musore yabihamije.uyu musore wiga muri Kaminuza iherere i Musanze izwi nka Ines Ruhengeli ,mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda yavuze ko ari impamo inkuru y’urukundo rwe na Mwiseneza Josiane ndetse avuga ko nyuma yo gusoza kaminuza bazadutungurana.

Uretse kandi iby’iyi nkuru y’urukundo rwa bombi,unakurikije ibyandikwa ku mbuga nkoranyambaga zabo, uburyo bose bakurikiranana kuko iyi umwe ashyize akantu kuri Instagram undi agakunda mbere y’abandi,ndetse Miss Josiane yashyize uyu musore kuri Instagram ye amwifuriza guhirwa,niyo urebye n’amagambo yabo bombi by’umwihariko uyu musore aba amwandikira, byose bigaragaza urukundo rukomeye ruri hagati y’aba bombi.

Gusa iyo uganira na Miss Josiane ukamubaza niba afite umukunzi, akubwira ko amufite nyuma akisubira akavuga ko nta mukunzi afite. Miss Josiane aherutse gutangaza ko afite umukunzi uba muri Kigali, gusa uyu we aba mu karere ka Musanze ari naho yiga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa