skol
fortebet

Umusore usa neza neza na Diamond yateje urunturuntu mu muryango we

Yanditswe: Thursday 12, Nov 2020

Sponsored Ad

skol

Se wa Diamond Platnumz, Abdul Juma, yahakanye ko hari impanga ivindimwe n’umuhungu we Diamond.Ni nyuma y’uko hasakaye amafoto y’uwitwa Chibu Rapper ahamya ko ari impanga y’uyu mustari Diamond Platnumz.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru Standard kikaba gitangaza ko uyu Chibu Rapper aherutse gushyira hanze amafoto ye ndetse abafana bakemeza ko afite isura isa neza nk’iy’umuhanzi Diamond ukunze kwiyita Simba.

Chibu Rapper mbere akaba yaratangaje ko basa neza, ndetse ahamya ko Diamond ari murumuna we w’impanga kuko bafite byinshi bahuriyeho.

Ati: “Nishimiye cyane kugereranywa n’umustari ukomeye Diamond, nshobora kuvuga ko ndi impanga ye. Ntabwo nakurikiranwe nabagore banyibeshyaho ko ndi Diamond ahubwo nabonye amahirwe yo kubana nabagore beza cyane kuberako dusa.

Ndetse nigeze kwibasirwa n’abantu banyitiriye Diamond. Nifuje cyane umunsi nzabonana na we bityo umunezero wanjye ukaba wuzuye ”

Uyu musore bitewe n’uburyo asamo neza neza n’umuhanzi Diamond bikaba byatangiye guteza urunturuntu mu muryango wabo,ntibari kwemera ko Papa wa Diamond atabyaye hanze undi mwana w’umuhungu abenshi bari kwita impanga ye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa