startimes

Umusore w’ibigango warindaga Diamond yamennye amwe mu mabanga yabo

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 24 September 2019 Yasuwe: 8925

Mwarabu Fighter wahoze arindira umutekano umuhanzi Diamond Platnumz yavuze ko mu mibanire ye n’uyu muhanzi yari igoranye cyane bitewe n’uko yashyirwagaho igitutu gikomeye mu kazi ke, ndetse n’amafaranga ahembwe akaba atashoboraga kumutunga byibura ibyumweru 2.



Mu kiganiro yagiranye na Bongo 5, Mwarabu yavuze ko umushahara yishyurwaga na Diamond utari uhagije, yakomeje avuga ko kandi atari yemerewe gukomoza kubyerekeranye n’amafaranga igihe ari mu kazi, bikavugwa ko Diamond yamukataga umushahara bitewe no gukererwa ku kazi.

Yagize ati”urutse umurava wo kurinda Diamond, nta kintu nari mfite mu mufuka wanjye, nta modoka cyangwa moto inyorohereza kuva ahantu hamwe njya ahandi, nategaga bisanzwe. Umushahara wanjye ntiwashaboraga byibuze kuntunga ibyumweru 2 ariko nta y’andi mahitamo nari mfite.”

Mwarabu yagarutse no kumakuru yavuze ko yaba yararyamanaga n’umukunzi wa Harmonize, ndetse ibi bikaba aribimwe mu byatumye habaho intandaro yo kwirukanwa kwe, avuga ko ukuri kuri hagati ya Diamond Platnumz na Harmonize kuko aribo bazi ibyo bakoze.

Yagize ati”Diamond na Harmonize bazi ukuri. Bakoresheje indirimbo zabo mu gutambutsa ubutumwa ariko nsinshaka kubivugaho. Nishimiye ko bakimvugaho kubera ko barakibuka ibyo nabakoreye.”

Abinyujije mu ndirimbo yakoranye na Fally Ipupa yitwa ’Inama’, Diamond Platnumz hari aho aririmbamo avuga ko bitewe na Harmonize byatumye yirukana umurinzi we w’umwizerwa amushinja kuryamana n’umugore we.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Justin Bieber yatunguranye ashimira Yesu Kirisitu nyuma y’imyaka myinshi...

Umuhanzi ukunzwe cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Justin Bieber,...
6 July 2020 Yasuwe: 1565 0

Umwali Jennifer w’imyaka 10 yagaragaje impano idasanzwe afite ubwo...

Umwana muto w’imyaka 10 witwa Umwali Uwase Jennifer ukina muri Filimi...
6 July 2020 Yasuwe: 1600 0

Vanessa Mdee uherutse gutangaza ko ahagaritse umuziki yihanangirije abavuga...

Umuhanzikazi Vanessa Mdee ukomoka mu gihugu cya Tanzania kuri ubu akaba...
6 July 2020 Yasuwe: 1216 0

Ali Kiba yatandukanye n’umuyobozi we w’umugore nyuma y’amezi 8...

Umuyobozi mukuru wa King Music Record Label, Ali Saleh Kiba uzwi cyane ku...
6 July 2020 Yasuwe: 1723 0

Umukobwa wiyemera ko ari we mwiza mu Rwanda n’uvuga ko ateye neza akanaseka...

Abakobwa babiri harimo uwitwa ISIMBI Belinda wahamije ko azwiho kuba ateye...
6 July 2020 Yasuwe: 8766 1

Umuhanzi Kanye West mu nkundura yo guhangana na Donald Trump mu kuyobora...

Umuhanzi Kanye West yatangaje ko agiye guhangana na Dolnald Trump mu matora...
6 July 2020 Yasuwe: 934 1