skol
fortebet

Umusore w’umunyarwanda uzwiho gukora imisatsi y’ibyamamare/kazi mu Rwanda yakomoje ku buranga bw’abanyarwandakazi[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 07, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Ngoga Bienvenu umusore w’umunyarwanda umenyerewe mu gutunganya imisatsi y’ibyamamarekazi uzwi ku izina rya BNG yavuze ku buranga bw’abanyarwandakazi abicishije mu ndirimbo yashyize hanze.

Sponsored Ad

Bienvenue ukoresha izina ryo mukazi nka BNG ari naryo akoresha mu muziki we,yashyize hanze indirimbo ’IBANGA’ ikoze mu njyana idasanzwe we avuga ko ari iyo azanye,akaba yarayise izina rya ’AFRO RWANDAIS’.

BNG tuganira yatubwiye ko indirimbo ye akandi karusho karimo ari amagambo yakoreshejemo atamenyerewe mu mu muziki Nyarwanda,aho ngo yayakoresheje avuga Ku buranga budasanzwe bw’abanyarwandakazi nk’umuntu uhura nabo kenshi ku munsi bitewe n’akazi ke ka buri munsi akora ko kubakorera isuku yo ku mutwe .

Uyu musore winjiye mu ruhando rwa muzika nyarwanda,ubusanzwe amanyerewe gukora imisatsi ya bamwe mu byamamarekazi nyarwanda ,barimo Queen Cha,Mwiseneza Josiane,Marina nabandi batandukanye,ndatse ngo hari n’ibyamamare bifite imisatsi izwi nka Dreads cyangwa se mu Kinyarwanda Amarasita akorera barimo nka Social Mula Na Tizzo wo muri TNP nabandi.

UMVA HASI INDIRIMBO YA BNG IKOZE MU NJYANA YE YISE ’AFRO RWANDAIS’:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa