skol
fortebet

Umusore washwanye na Queen Cha yasabye anakwa umukunzi mushya-AMAFOTO

Yanditswe: Thursday 14, Dec 2017

Sponsored Ad

Umusore witwa Gashagaza Emmanuel Jr uzwi cyane nka Dj Cox agiye gushyingiranwa n’umukunzi mushya Umutoni Huguette bamaranye igihe kigera ku myaka ibiri bari mu rukundo.
Kuwa 10 Ugushyingo 2015 nibwo Mugemana Yvonne wiyeguriye muzika nka Queen Cha yeruye ko yatandukanye n’umukunzi we bari bamaranye imyaka itandatu bakundana.
Tariki 3 Ukuboza 2017 nibwo habaye umuhango wo gusaba no gukwa aho Dj Cox yasabye akanakwa umukunzi we mu muryango w’iwabo.Biteganyijwe ko tariki 17 Ukuboza 2017 (...)

Sponsored Ad

Umusore witwa Gashagaza Emmanuel Jr uzwi cyane nka Dj Cox agiye gushyingiranwa n’umukunzi mushya Umutoni Huguette bamaranye igihe kigera ku myaka ibiri bari mu rukundo.

Kuwa 10 Ugushyingo 2015 nibwo Mugemana Yvonne wiyeguriye muzika nka Queen Cha yeruye ko yatandukanye n’umukunzi we bari bamaranye imyaka itandatu bakundana.

Tariki 3 Ukuboza 2017 nibwo habaye umuhango wo gusaba no gukwa aho Dj Cox yasabye akanakwa umukunzi we mu muryango w’iwabo.Biteganyijwe ko tariki 17 Ukuboza 2017 bazasezerane imbere y’Imana n’abantu i Kagugu muri Chapelle ya Kagugu.

Queen Cha byamenyekanye ko akundana na Emmy tariki ya 4 Kamena 2013, ariko biza kumenyekana cyane ubwo uyu musore yamutunguraga (surprise) ku munsi mukuru we w’amavuko.

Queen Cha na Emmy batangiye gukundana biga muri Kaminuza y’u Rwanda i Huye (UR).

Queen Cha wamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Umwe rukumbi’, ‘Windekura’ n’izindi akimara gutandukana n’uyu musore yabwiye itangazamakuru ko ari umwanzuro bemenyeranyijeho bombi ndetse ko buri wese yahisemo guca inzira ze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa