skol
fortebet

Umusore wigize umusazi yahaswe igiti nyuma yo gufatanwa ibyo yibaga akabihisha mu gihuru [ AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 03, May 2018

Sponsored Ad

skol

Mu gace ka Naval base muri Sapele muri leta ya Delta, yo mu gihugu cya Nigeria, umusore wari umaze iminsi yarigize umurwayi wo mu mutwe, yafatanywe imitumgo y’abantu yari yahishe mu gihuru nyuma yo kuyiba.

Sponsored Ad


Nkuko abatangabuhamya bagiye babiganiriza Itangazamakuru, nyuma yo guhatwa igiti ku rwego rwo hejuru, uyu musore wari uzwiho kuba umurwayi wo mu mutwe, yagaragaje aho yahishaga ibyo yari amaze iminsi yiba abaturage.

Uyu musore uvugako akomoka muri leta ya Anambra, byemejwe ko atari umurwayi wo mu mutwe, nyuma yo kumara ibyumweru bitatu yibera mu bihuru nta muyobozi n’umwe mu gace ubizi. Yaje gutahurwa rero ubwo bamurabukwaga aturutse mu bihuru atwaye ikirundo cy’imyenda na terefoni zigendanwa eshanu yibye abaturage bo muri Naval .

Nyuma yo guhatwa ibibazo byinshi rero, uyu musore yarekuwe n’inzego z’ubuyobozi zari zimaze kumwambura amafaranga yari afite, aragenda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa