skol
fortebet

Umusore yafatiwe muri ’Lodge’ ari gusambana n’umwe mu bagore ba Abdul Mulaasi

Yanditswe: Thursday 06, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Umugabo utatangajwe amazina ye yasanzwe muri Lodge ari gusambana n’umwe mu bagore ba Abdul Mulaasi.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 5 Ukuboza 2018 ,nibwo umusore utatangajwe amazina ye yasanzwe muri Lodge iherereye ahitwa Namasuba ari gusambana n’umwe mubagore b’umuhanzi Abdul Mulaasi wakanyujijeho mu myaka yahise.
img62219|center>
Aya makuru yatangajwe n’umujyanama w’uyu muhanzi uzwi nka Ragga Fire aho yavuze uyu musore yafashwe baryamanye niko guhita bahamagara Abdul Mulaasi kuza kwirebera uyu musore wasambanyaga umugore we.
img62220|center>
Yagize ati” Ejo aba bombi bafatiwe muri Lodge banze gusohoka aho hitabajwe Police kugira ngo basohoke niko guhita babajyana kuri Police ubu barafunzwe.”
img62221|center>
Aya makuru kandi yemejwe na Bukedde Tv aho mu kiganiro kizwi nka Olugambo gica kuri iyi televiziyo aho bemeje ko aba bombi bakirimo gukurikiranwa n’inzego z’umutekano.
img62222|center>
Abdul Mulaasi ni umwe mu bahanzi bo bakomeye mu gihugu cya Uganda ndetse wanditse amateka mu buryo bugaragara aho anavugwaho kugira abagore benshi mu batuye mu bice bitandukanye bigize iki gihugu cya Uganda ,dore ko ubwo aherutse mu Rwanda byavuzwe ko yahakuye abagore 3 mu gihe we yashakaga 6.

Ibitekerezo

  • Ibi bije bisanga inkuru y’ejo yerekeye umugabo n’umugore bafasha imodoka zabo bagahurira I Masaka bagasambana hanyuma umugabo akaza kubafata.Ubu bafungiye kuli police station ya Masaka hamwe n’imodoka zabo.Icyaha cy’ubusambanyi nicyo gikorwa kurusha ibindi.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma batabona ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa