skol
fortebet

Umusore yagotomeye iminwa y’umukunzi we ufite imiterere idasanzwe bivugisha benshi amagambo atandukanye[AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 24, Feb 2019

Sponsored Ad

skol

Umusore witwa Patapaa akaba n’umuhanzi yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’uburyo yasomanye n’umukobwa bakundana ndetse bitegura kurushingana.

Sponsored Ad

Umuhanzi witwa Patapaa ukorera umuziki we muri Ghana akomeje gutungura benshi, yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’uburyo yasomanye n’umukobwa w’ikizungerezi witwa Queen Peezy bagiye kurushingana.

Mu mafoto yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye benshi bavuze ko uyu musore yipashije muremure bahamya ko atazashobora uyu mukobwa bitewe n’uburyo arangaza abasore aho bamuburiye ko bamumutwara hadashize kabiri mu gihe abandi bo batunguwe n’uburyo basomanamo.

Mu bindi bagiye banenga kuri uyu mukobwa harimo ngo nko kuba yarabeshye uyu musore ko Atari yabyaraho kandi hari abana b’impanga yabyaranye n’undi mugabo utatangajwe amazina ye.

Mu Kiganiro Patapaa aherutse kugirana n’itangazamakuru yavuze ko akunda Queen by’agahebuzo ndetse yiteguye kumushyira mu rugo mu gihe cya vuba ,mu gihe Queen we avuga ko yiteguye kwibanira akaramata na Patapaa kuko amukunda bizira uburyarya.

Ibitekerezo

  • Impamvu ni uko amukunda kd buri wese asoma umukunziwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa