skol
fortebet

Umusore yakoze isuku amasaha 10 aho bari bakoreye imyigaragambyo yo kwamagana iyicwa rya George Floyd akora benshi ku mutima baramuhemba

Yanditswe: Tuesday 09, Jun 2020

Sponsored Ad

skol

Antonio Gwynn Jr. ubwo yabonaga umwanda watewe n’imyigaragambyo yo kwamagana iyicwa ry’umwirabura yaberaga iwabo Buffalo muri New York, yahise atangira kuhakora isuku, aza kubihemberwa n’abakozwe ku mutima n’iki gikorwa cye.

Sponsored Ad

Aka kazi ko gukora isukuru, yagatangiye saa munani (02:00) zo mu ijoro rishyira ku wa Mbere, yakomeje ako kazi kugeza mu masaaha 10.

Abigaragambya baje bafite umugambi wo kubanza gukora amasuku basanga Gwynn asa nk’ubirangije.

Inkuru y’uyu musore yagiye icicikana maze uwitwa Matt Block ayibonye imukora ku mutima yiyemeza kumuha imodoka nziza yifuzwaga na Gwynn akiri umwana.

Gwynn akimara guhabwa iyi mpano byamurenze abura ayo acira n’ayo amira kubera ibyishimo byamurenze kuko iyi modoka yayifuzaga kuva kera ndetse ko yakunze kubigaragaza ku mbuga nkoranyambaga ze ari na byo byatumye uwayimuhaye abimenya.

Undi witwa Bob Briceland yahise na we amwemerera kumwishyurira ubwishingizi bw’iyi modoka mu gihe cy’umwaka.

Gwynn wari urimo gusoza amashuri yisumbuye, ishuri rikuru rya Medaille College rya hariya Buffalo ryahise rimwemerera kuzaza kuhiga ku buntu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa