skol
fortebet

Umusore yakoze ubukwe n’ abakobwa babiri umunsi umwe – AMAFOTO

Yanditswe: Monday 19, Mar 2018

Sponsored Ad

skol

Mu gihugu cya Kenya haravugwa umugabo utatangajwe amazina ye wakoze ubukwe n’ abakobwa babiri ku munsi umwe.
Amafoto yatangiye kugenda akwirakwiza hirya no hino kuri interinete kubera ubukwe bw’ akataraboneka bwakoze n’ abakobwa babiri bashyingiwe umugabo umwe mu gihe bose bahamya ko bakunda uyu musore .
Ubwo uyu musore utatangajwe amazina ye yaganiraga n’ ikinyamakuru Dailypost dukesha iyi nkuru yavuze ko kubwe aba bakobwa bombi yabakundaga cyane kuburyo kudakora ubukwe nabo byari (...)

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Kenya haravugwa umugabo utatangajwe amazina ye wakoze ubukwe n’ abakobwa babiri ku munsi umwe.

Amafoto yatangiye kugenda akwirakwiza hirya no hino kuri interinete kubera ubukwe bw’ akataraboneka bwakoze n’ abakobwa babiri bashyingiwe umugabo umwe mu gihe bose bahamya ko bakunda uyu musore .

Ubwo uyu musore utatangajwe amazina ye yaganiraga n’ ikinyamakuru Dailypost dukesha iyi nkuru yavuze ko kubwe aba bakobwa bombi yabakundaga cyane kuburyo kudakora ubukwe nabo byari kumushavuza cyane , bigatuma afata icyemezo cyo kubashyira mu mago bose uko ari 2 .

Yagize ati “Aba bakobwa bombi tumaranye imyaka 2 gusa bose ndabakunda cyane.., nafashe umwanzuro wo kubashaka kugirango umwe muribo atagira ishyari , ikifuzo nafashe nabanje kugitekerezaho ndetse nganira nabo mbere yuko nkora ubukwe tubyumvikanaho neza barabyemera ubu twakoze ubukwe".

Ibitekerezo

  • Mbuga umugwa!Njye nshiwe,nari gutoramo umwe.

    ubwose koko uzajya ubashimisha bose koko!?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa