skol
fortebet

Umusore yarongoye inkumi ifite umubyibuho utangaje [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 12, Jun 2018

Sponsored Ad

skol

Abantu benshi bakozwe ku mutima n’ubukwe bw’ umusore wakunze umukobwa ufite ibiro byinshi ku murusha nyuma yuko imiryango yashatse kubatanya ivugako yaba asebye aramutse amurongoye andi hari abandi bakobwa beza kandi baringaniye.

Sponsored Ad

Umukobwa wita Virtous Joy yakoze ubukwe n’umusore witwa Joy Thomas umuhango wagaragayemo imyiteguro idasanzwe ndetse n’udushya twinshi.

Ubu bukwe bwabaye kuri uyu wa gatandatu nkuko tubikesha ikinyamakuru cya Naija cyavuze bwaranzwe n’ ubwitabire bw’abantu baringaniye nyuma yuko umuryango wuyu musore wamucaga integer uvuga ko atarakwiye kurongora umukobwa ungana kuriya kubera ko abakobwa beza kandi baringanye bahari .

Mu kiganiro Thomas yagiranye na Kimwe mu bitangazamakuru yahishuye ko impamvu nyamukuru yahisem kurongora uyu mukobwa aruko mu buzima busazwe ntakibi amuzi ho ndetse ari umukobwa w’umutima ndetse abona ko yari akwiye kuzamubera umugore mwiza.

Yasoje asaba abandi basore bagenzi be kudaha agaciro cyangwa kudakurikiza ibyo imiryango yabo ibabwira mu gihe bashaka gusenya umubano n’abakobwa bakundana kuko akenshi baba batazi uko mwahuye cyangwa amayeri wakoresheje umutereta.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa