skol
fortebet

Umusore yaryohewe n’indirimbo ya Ed Sheeran bituma atera ivi amusaba ko yamubera umufasha [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 22, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Umusore witwa Reed yambitse umukunzi we impeta mu gitaramo cya Ed Sheeran cyabereye mu mujyi wa London.

Sponsored Ad

Kuwa Mbere taliki ya 19 Ugushyingo 2019 ,mu gitaramo cyabereye mu mujyi wa London ,umusore w’imyaka 34 witwa Matthew Reed yatunguranye mu gitaramo gikomeye cy’umuhanzi Ed Sheeran yambika impeta umukunzi we Rebecca bakundanye imyaka ine.

Kugirango uyu musore yambike impeta umukunzi we byaturutse ku magambo y’indirimbo agize iyo akunda cyane Perfect agira ati Yasangije inzozi zanjye, nizera ko umunsi umwe tuzasangira urugo,” umusore nawe ahita aboneraho umwanya wo gusaba umukunzi we ko bakwibanira ubuziraherezo maze umukobwa nawe ahita amwemerera ntagushidikanya.

Nyuma yaje guhagarika indirimbo, agira ati “Amasegonda abiri gusa, buri muntu wese uri hano yatuza hanyuma uyu mugabo akabaza ikibazo cye.

Uyu musore wari mu bafana yahise avugira hejuru abwira abari mu gitaramo ndetse na Sheeran ko umukunzi we, Rebecca yamubwiye ngo “Yego”. Sheeran yahise avuga ati “Byiza cyane!. Yahise yongera asubiramo iyi ndirimbo yamaze ibyumweru bitandatu iyoboye urutonde rw’Abongereza mu mwaka ushize.

Ed Sheeran ni umuhanzi w’umwongereza umaze kwigarurira imitima ya benshi kubera ibihangano bye ndetse n’ijwi rye dore ko buri ndirimbo yose asohoye izana n’umwihariko wayo ,ikindi ni umwe mu bahanzi bagiye batsindira ibihembo bitandukanye birimo Grammy Award for Song of the Year, Grammy Award for Best Pop Solo Performance, Billboard Music Award for Top Male Artist ndetse n’ibindi byinshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa