skol
fortebet

Umutaliyanikazi ’Sarah’ wahoze ari umugore wa Harmonize yamwakijeho umuriro ku buryo ngo ashaka ko n’isahane bazayigabana[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 03, Mar 2021

Sponsored Ad

skol

Sarah Michelotti wahoze ari umugore wa Harmonize yatangaje ko ari gushaka gatanya kandi ko bagomba kugabana baringanije imitungo yose y’uyu muhanzi.

Sponsored Ad

Mu mpera z’umwaka ushize nibwo hatangiye kumvikana imiraba mu rugo rwa Harmonize n’umugore w’Umutaliyanikazi Sarah.

Byaje kugera aho Harmonize yerekana umwana we utari uzwi, ndetse bidatinze ahishura ko ari mu rukundo n’umukinnyi wa filime witwa Kajala Masanja.

Mu kiganiro Sarah uri iwabo mu Butaliyani yagiranye na Ayo TV, yavuze ko Harmonize yatangiye guhinduka mu ntangiriro za 2020, amusuzugura ndetse akenshi ntiyararaga mu rugo.

Ati “Ibintu byose byatangiye muri Werurwe 2020 nibwo yatangiye guhinduka. Yansigaga mu rugo njyenyine ntarare mu rugo,ntanyubahe n’ibindi.”

Ibintu byakomeje gufata intera ubwo uyu mugore yahukanaga muri Nyakanga 2020, ariko Haromonize ntagire ubushake bwo kumucyura.

Ati “Namaze mu Butaliyani amezi abiri ariko ntiyigeze mabwira ati garuka mukunzi, ndagukumbuye.”

Sarah yagarutse muri Ugushyingo 2020 asanga ibintu byarafashe indi ntera, Harmonize na Kajala urukundo rugeze kure, gusa ngo amubwira ko atatinyuka gukundana na we kuko amuruta.

Ati “Ngarutse narumubajije nti ‘uri guteretana n’uyu mugore’ arambwira ati ‘ni nka mushiki wanjye, arakuze, ni inshuti yanjye isanzwe.”

Kugeza ubu Sarah ari gushaka gatanya abifashijwemo n’umunyamategeko we, intego ikaba ari ukubana imitungo yose Harmonize afite.

Ati “ ibijyanye na gatanya biracyari muri nzira z’amategeko ubu ntabwo turatandukana ariko ndizera ko bizaba vuba. Tugomba kugabana umutungo wose.”

Kuri Sarah ngo ibyo kuba Harmonize yamusaba imbabazi bakongera kubana byo ngo ntibishoboka.

Harmonize na Sarah bakoze ubukwe muri Nzeri 2019, kugeza ubu bari batarabyarana.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa