skol
fortebet

Juliet wakundanaga n’umunyarwenya Eric Omondi yavuze ko atarigukomeza kwihanganira gukundana n’umugabo wisetsa mugihe cyo gutera akabariro[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 18, Jan 2021

Sponsored Ad

skol

Chantal Juliet Grazioli umukobwa w’umutaliyanikazi ufite n’ubwenegihugu bwa Kenya, yahamijeko icyatumye atandukana n’umunyarwenya Eric Omondi ariko uko atari kwihanganira umugabo wisetsaga ubusa mugihe bari mu buriri.

Sponsored Ad

Urukundo rwa Chantal na Eric, rwaravuzwe cyane mu mwaka wa 2019 ndetse byanavugwako aba bombi bagombaga gukora ubukwe muri 2020 gusa ubukwe byaje kurangira butabaye.

Iyi couple abantu benshi bari bayishyigikiye cyane muri Kenya nubwo hari abatarayihaga amahirwe yo kurambana.

Nyuma y’igihe kinini aba bombi batagaragara barikumwe, uyu mukobwa yahishuye ko bamaze gutandukana ndetse afite umusore w’umutaliyani barikumwe mumunyenga w’urukundo.

Chantal Juliet mukiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Nairobiwires cyandikirwa muri Kenya, yabajijwe ibibazo byinshi bijyanye n’ubuzima bwe bamubaza no kurukundo rwe na Eric Omondi aho yanze kugira byinshi abivugaho ariko ahamyako ubu afite urukundo rutari urwa Eric.

Bamubajije icyatumye batandukana uyu mukobwa yavuzeko abakundana batabura ibyo bapfa gusa ngo kuri we hari ibyo yananiwe kwihanganira ari nabyo byatumye atandukana n’uyu munyarwenya burundu.

Chantal yahamije ko mubyo atabashije kwihanganira ubwo yarikumwe na Eric ari uburyo atamuhaga umunezero yifuzaga ubwo babaga bari muburiri

Ati“Eric ibintu byose abifata nk’urwenya niyo twabaga turi mugikorwa cy’abakundana wabonaga yabigize urwenya.”

Arongera ati “Eric ntabwo ibyishimo byanjye yigeze abigeza aho nashakaga”

Eric Omondi ni umwe mubanyarwenya bamaze kwamamara cyane muri Kenya, akurikirwa n’abatari bake kuruga rwa instagram, aho abamukurikirana bamaze kurenga miliyoni 3.

Uyu musore akunze kwiyita Perezida w’abanyarwenya muri Afurika.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa