skol
fortebet

Umutare Gaby n’umukobwa aherutse kurongora barabarizwa muri Australia

Yanditswe: Sunday 13, Aug 2017

Sponsored Ad

Umuririmbyi Umutare Gaby washakanye na Joyce Nzera mu mpera z’ukwezi gushize kwa Nyakanga uyu mwaka, bamaze kwerekeza ku mugabane wa Australia nyuma y’igihe bivugwa ko ariho bazajya gutura nyuma y’ubukwe.
Umutare yamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Nkwegukane’, ‘Ntunkangure’, ‘Urangora’, ‘Ayo Bavuga’, ‘Mesa Kamwe’, ‘Ukunda nde’ n’izindi. Ni umwe mu bahanzi bane bashya binjiye bwa mbere mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 6 iherutse gusorezwa i Kigali muri 2016.
Uyu muhanzi yarushinganye (...)

Uyu muhanzi yarushinganye n’Umunyarwandakazi witwa Joyce Nzere ]Yiga ibijyanye n’icungamutungomuri Kaminuza ya Canberra] usanzwe utuye muri Australia.

Gaby yafashe ifoto amaze kugera muri Austaralia

Umuryango.rw ufite amakuru yizewe ahamya ko aba bombi bavuye mu Rwanda mu mpera z’icyumweru gishije. Ibindi bishingirwaho n’uko Umutare Gaby yashyize ifoto ku rukuta rwe instagram agaragara yifubitse , abantu bamwifuriza guhirwa mu rugo rwe.

Umugore we, Joyce Nzere yanditse kuri facebook anashyira ifoto kuri urwo rukuta asangira n’umugabo we icyo kunywa maze yandika amagambo amuha ikaze muri Australia. Yashimye Imana yabarinze kuva bagikundana kugeza ubu, ati "Mana ushimwe kuri buri cyose wadukoreye."

Aba bombi bamaze kugera muri Australia aho bagiye gutura nk’umugabo n’umugore.
Abandi bavuze ko bazakumbura ubuhanga bwe mu ndirimbo, zimwe mu nshuti ze zamusezeyeyo bemeranya ko bazabonana igihe nikigera. Gaby yashyize hanze ifoto ari wenyine maze yandika agira ati “Imitima yacu izahora ishima izina ryawe Uwiteka Mana Twizera.”

Aba bombi ntibigeze bahuza n’itangazamakuru

Ubukwe bw’aba bombi bwabaye ku cyumweru tariki ya 16 Nyakanga 2017.Hari amakuru avuga ko Nikuze Gabriel wamamaye nka Umutare Gaby yashakanye n’umukobwa umurusha imyaka icyenda.

Umutare Gaby yavutse kuwa wa 5 Gicurasi 1990, ni umwe mu baririmbyi bamenyekanye mu myaka itatu ishize [kuko yatangiye kuririmba ku giti cye muri 2014] bakagaragaza imbaraga mu buryo bwihariye.

Ibitekerezo

  • Nina c yaramurongoye ubwo aracyari umukobwa!

    Imana Ishimwe Gaby , ariko dukunda indirimbo zawe pls ntuzareke kuririmba

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa