Umutare Gaby yagaragaje umwana yabyaranye n’umugore we babana muri Australia ashima n’Imana yamumuhaye[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 13 June 2019 Yasuwe: 2930

Umuhanzi w’Umunyarwanda Nikuze Gabriel wamamaye ku izina rya Umutare Gaby, yagaragaje umwana yabyaranye n’umufasha we Nizere Joyce, uyu mwana bamwibarukiye muri Australia aho batuye uyu munsi.

Umuryangi w’aba bombi uri mu byishimo bikomeye nyuma yo kunguka undi muntu mushya mu muryango wa bo.

Gaby na Joyce barushinganye ku ya 16 Nyakanga 2017, ni nyuma y’igihe cyari gishize bivugwa ko bazambikana impeta bakajya gutura mu mahanga, ariko bo ubwabo ntibabivugeho mu itangazamakuru.

Uyu muhanzi usa n’uwabishyize ku ruhande yari yahishuye ko umugore we atwite hagati mu mwaka wa 2018. Icyo gihe yanditse ko afite amashyushyu yo kubona imfura ye.

Mu guhishura ishimwe afite ku Mana, Umutare yashyize kuri Instagram ifoto ye n’umugore we Nzere bateruye umwana wabo, yayanditseho amagambo agira ati “Uwiteka yadukoreye ibikomeye. Uwiteka ni wowe ukwiye ishimwe. Imitima yacu irakunezererewe…”

Abagera ku bihumbi 55 bakurikirana Umutare Gaby kuri Instagram bahise bamwoherereza ubutumwa bw’ishimwe, gusa hari n’abahitaga bamwibutsa ko adakwiye kwemera ko umuziki we uzima burundu.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Vinka umuhanzikazi wo muri Uganda yihanije umunyamakuru wapfukamye hasi...

Umuhanzikazi Vinka ukomoka mu gihugu cya Uganda, kuri uyu wa Mbere taliki...
23 July 2019 Yasuwe: 1390 0

Umubyeyi ubyara Miss Mwiseneza Josiane yapfiriye muri Uganda

Mwiseneza Josiane wabaye Nyampinga ukunzwe mu mwaka wa 2019 (Miss...
23 July 2019 Yasuwe: 3371 0

Wa muhanzi w’umwana muri Uganda yatangiye guhabwa ibihembo mpuzamahanga

Umuhanzi w’umuraperi ukiri muto muri Uganda,yatangiye kwegukana bimwe mu...
23 July 2019 Yasuwe: 1141 0

Umuraperi P-Fla yamennye amabanga menshi yari yihishe mu rukundo rwe na...

Umuraperi P Fla umaze amezi agera kuri arindwi avuye muri gereza ya...
23 July 2019 Yasuwe: 1756 0

Zari yagiriye inama ikomeye mukeba we Tanasha utwite inda ya Diamond...

Uwahoze ari umugore w’umuhanzi Diamond Platnumz witwa Zari Hassan yabwiye...
23 July 2019 Yasuwe: 2797 2

Tuma Basa inshuti y’akadasohoka ya P. Diddy akaba n’umwe mu bayobora Youtube...

Umunyarwanda uba muri Amerika akaba ari inshuti y’akadasohoka ya P. Diddy,...
22 July 2019 Yasuwe: 2977 0