skol
fortebet

Umutare Gaby yashimye Imana nyuma yo kwambikana impeta n’uwo yihebeye

Yanditswe: Wednesday 19, Jul 2017

Sponsored Ad

Umutare Gaby, umuhanzi w’ Umunyarwanda uherutse kurushinga na Joyce Nzere, yashimye Imana avuga ko yabakorewe imirimo ikomeye kuva ku munsi wa mbere w’ubukwe kugeza busoje.
Gaby wamenyekanye mu ndirimbo nka “Ntunkangure”, “Mesa kamwe”, “Urangora” nizindi, yavuze ko ubu imitima yabo inyuzwe n’imirimo Imana yabakoreye.
Ku cyumweru tariki 16 Nyakanga 2017, Umutare Gabby nibwo yasezeranye kubana akaramata na Joyce Nzere [usanzwe utuye muri Australia ari naho bazajya gutura] bamaze igihe bakundana. (...)

Sponsored Ad

Umutare Gaby, umuhanzi w’ Umunyarwanda uherutse kurushinga na Joyce Nzere, yashimye Imana avuga ko yabakorewe imirimo ikomeye kuva ku munsi wa mbere w’ubukwe kugeza busoje.

Gaby wamenyekanye mu ndirimbo nka “Ntunkangure”, “Mesa kamwe”, “Urangora” nizindi, yavuze ko ubu imitima yabo inyuzwe n’imirimo Imana yabakoreye.

Ku cyumweru tariki 16 Nyakanga 2017, Umutare Gabby nibwo yasezeranye kubana akaramata na Joyce Nzere [usanzwe utuye muri Australia ari naho bazajya gutura] bamaze igihe bakundana. Umuhango wo gusaba no gukwa wabereye mu mujyi wa Kigali, i Kibagabaga ahazwi nko kuri The Venue.

Mu butuma Umutare w’imyaka 27 y’amavuko yashyize ku rukuta nkoranyambaga rwa Instagram yagize ati “Ishimwe niryawe Mana yanjye…Ko waduteje intambwe nkiyi...Imitima yacu yuzuye ishimwe ryawe…Ntacyo nakunganya Mwami wanjye.”

Gaby yanyuzwe n’imirimo y’Imana nyuma yo kurushinga

Inshuti n’abakunzi b’umuhanzi Umutare Gaby ndetse n’inshuti z’akadasohoka b’umugore we bamwifurije guhirwa mu rugo rushya, abandi bashima Imana kubw’imirimo ikomeye yakoze hagati y’aba bombi.

Uyu ati “Mbifurije kuzagira urugo rwiza, uwiteka azature mu rugo rwanyu kandi urugo rwanyu ruzabe ijuru rito muzabyare hungu nakobwa muzarame ingoma igihumbi muri mu Mana nayo izaba murimwe.”

Uyu we yabifurije kugira urugo ruhoza amata kuruhimbwi, ati “Muzahorane amata kuruhimbi,muzabyare hungu na kobwa ikiruta byose Imana izabe iya mbere mu rugo rwanyu ubundi ibindi byose bizagenda neza.”

Uyu yahamije ko baberanye, ati “Wawoooo mbega byiza muraberanye pe maze Imana izabubakire kandi namwe muzayumvire mubane neza mu mahoro ayikomokaho muzabyare muheke; ikindi urugo rwanyu ruzabe urugerwa muri make ibyiza byose bibaho nibyo mbifurije uko mugaragara bizabe ariko bihora ibihe byose i mean (true love )every day.”

Uyu nawe yagize ati “Ebana congz kbsa ubu noneho nibwo ubaye umugabo lmana izagufashe mu rugendo rushya rutoroshye nagato ariko nanone n’urugendo rwa mahirwe menshi cyane ni migisha.”


Gaby yanyuzwe n'imirimo y'Imana nyuma yo kurushinga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa