skol
fortebet

Umuteramakofi Pacquiao iyo afite umurwano ibyaha biragabanuka bikagera kuri 0% muri Philippines

Yanditswe: Thursday 05, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Manny Pacquiao twese tuzi mu mukino w’iteramakofe, ni umwe mu bakunzwe cyane mu gihugu cye cy’amavuko cya Philippines. Uretse kuba icyamamare muri Boxing, uyu mugabo ni n’umunyapolitiki ukomeye muri Philippines.

Sponsored Ad

Philippines nk’igihugu cyashegeshwe n’ibyaha byiganjemo iby’urugomo, iyo Manny Pacquiao afite umukino w’iteramakofe ibi byaha bigabanyukaho ku kigero cya 0% nk’uko byashimangiwe n’umuvugizi wa polisi y’iki gihugu, Senior Superintendent Agrimero Cruz.

Ushobora kudasobanukirwa neza n’ibyo mvuga, gusa ikiriho iyo Pacquiao afite umukino w’iteramakofe, usanga abantu bose muri Philippines bahagaritse imirimo yabo, bakajya gukurikirana uko umukino we uza kurangira.

Ba ruharwa bo muri iki gihugu usanga kanshi ari bo bafashe iya mbere mu kujya gukurikirana uko Manny Pacquiao aza kwitwara mu mukino, bityo ntibabone igihe cyo kujya gukora ibyaha byiganjemo iby’ubujura n’urugomo. Inyeshyamba z’abayisilamu n’indi mitwe na zo ziba zacishije make, bityo abashinzwe umutekano bakanoroherwa no kuwubungabunga.

Urugero rwiza, ni muri Gicurasi 2015 ubwo Manny Pacquiao yarwanaga umurwano w’ishiraniro n’Umunyamerika Floyd Mayweather. Imibare yerekana ko ubwo uyu murwano wari urimbanyije, abanya-Philippines bose bari bahugijwe no kumenya uko uri buze kurangira, bijyanye n’ukuntu wari wakabirijwe mu itangazamakuru.

Polisi ya Philippines yatangaje ko ku munsi w’uyu murwano nta cyaha kigeze gikorwa muri iki gihugu.

Ibi bisobanuye ko Manny Pacquiao agiye arwana buri munsi, Philippines cyaba igihugu kirangwamo amahoro kurusha ibindi byose byo ku isi.

Ibitekerezo

  • Mu bihugu byose byo ku isi,habamo ibyaha byinshi kandi kuva isi yabaho.Ese hari igihe isi izagira amahoro yose,ibyaha byose bikavaho?Yego rwose.Nubwo abantu bananiye Imana guhera kera,yashyizeho Umunsi w’Imperuka nkuko Ibyakozwe 17:31 havuga.Kuli uwo munsi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2,imirongo ya 21 na 22.Kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko bible ivuga muli Yoweli 2,umurongo wa 11,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Izaha ubutegetsi bw’isi yose Yesu nkuko tubisoma mu Ibyahishuwe 11,umurongo wa 15.Hanyuma Yesu ahindure isi yose paradizo.Ibibazo byose biveho burundu,harimo ubukene,ubusaza,indwara n’urupfu.Soma Ibyahishuwe 21 umurongo wa 4.Niba dushaka KUROKOKA kuli uwo Munsi,dushake imana cyane,twe kwibera mu byisi gusa.Ni Imana ubwayo ibidusaba muli Zefaniya 2,umurongo wa 3.Byaba byiza uhasomye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa