skol
fortebet

Umutoma w’umukunzi wa Yannick wifuza kumarana nawe imyaka 100

Yanditswe: Monday 02, Oct 2017

Sponsored Ad

Yanncik Mukunzi, umwe mu bakinnyi b’umupira w’amaguru hano mu Rwanda, yifurijwe isabukuru nziza n’umukunzi we, Irabigiza Joy bamaranye igihe mu rukundo nk’uko badahwema kubitangaza.
Uyu musore unaherutse kujya mu ikipe ya Rayon Sports FC nyuma yo kuva mu ikipe ya APR FC ari nayo yamenyekaniyemo cyane, kuri uyu munsi wa tariki ya 02 Ukwakira 2017 yabwiwe amagambo aryohereye mu matwi y’urukundo n’umukunzi we ariwe Iribagiza Joy.
Aya magambo akaba akomeje kugenda agarukwaho n’abantu batandukanye (...)

Sponsored Ad

Yanncik Mukunzi, umwe mu bakinnyi b’umupira w’amaguru hano mu Rwanda, yifurijwe isabukuru nziza n’umukunzi we, Irabigiza Joy bamaranye igihe mu rukundo nk’uko badahwema kubitangaza.

Uyu musore unaherutse kujya mu ikipe ya Rayon Sports FC nyuma yo kuva mu ikipe ya APR FC ari nayo yamenyekaniyemo cyane, kuri uyu munsi wa tariki ya 02 Ukwakira 2017 yabwiwe amagambo aryohereye mu matwi y’urukundo n’umukunzi we ariwe Iribagiza Joy.

Aya magambo akaba akomeje kugenda agarukwaho n’abantu batandukanye barimo n’inshuti z’uyu muryango aho bifatanyije na Joy kwifuriza umukunzi we isabukuru nziza y’amavuko.

Joy yifurije Yannick isabukuru nziza y’amavuko

Abinyujije kuri instagram yanditse ubutumwa bukubiye mu byiciro bitatu, icya mbere yabanje kuvuga uko azi Yannick Mukunzi amusobanura nk’umuhungu wakoze ibidasanzwe agakomeza kumukunda kugeza n’ubu.

Aho yagize ati “Ndifuriza isabukuru nziza y’amavuko ku muntu wicisha bugufi akaba umunezero kuri njye ku isi yose@Yannick Mukunzi…Mukunzi ndagushima ko wabaye hafi yanjye kandi ugakomeza kunkunda urutagabanyije.”

Igice cya kabiri yagaragarije umukunzi we ko nta kintu yamusaba kuko bari kumwe avuze buri kimwe cyose yakwifuza mu buzima bwa muntu, ati “Nta kintu na kimwe nshobora gutinya cyangwa se ku gusaba….Ndi kumwe mfite buri kimwe cyose umuntu yakwifuza..Ndumva nashaka kuvuga byinshi kuko byose ubibonera mu maso yanjye.”

Igice cya Gatatu cy’ubu butumwa yagaragaje ko ari umugore ukwiye kwishimira umugabo Imana yamugeneye, avuga ko atari umugabo w’ahazaza gusa ahubwo ko ari n’umuvandimwe umufatiye runini.

Mu magambo ye ati ”Ndi umugore ukwiye kwishimira ko nkufite nk’umukunzi wanjye tugiye kurushinga, ikirenze kuri ibyo uri umuvandimwe ukanaba Rudasumbwa wanjye nishimira ….Imana ikomeze iguhe umugisha mubyo ukora byose..Ndifuza kuzizihiza imyaka ijana y’ubuzima bwanye ndi kumwe nawe…Ndakwifuriza buri kimwe cyose Ijuru ritanga nongere mbisubiremo ISABUKURU NZIZA.”

Ibitekerezo

  • UWO MUTIMA UZAWUHORANE kdi ayomagambo ntazashire mukanwa kawe.

    Iyi MITOMA buri gihe irambabaza.Kuko akenshi,aba bitana ko "bari mu rukundo",batandukana iyo bamaze guhararukana.Aba ba STARS bahora bahinduranya abakobwa.Iyo babateye inda,baravuga ngo si izabo.Ibyo koko nibyo mwita GUKUNDANA??? Imana yaturemye ishaka ko dukunda umukobwa umwe rukumbi,tukaryamana nawe gusa aruko tumaze guca mu mategeko.Muribuka ko Maliya na Yozefu babanje kujya Kwiyandikisha mbere yo kuryamana.Ndetse imana ibuza YOZEFU kuryamana na Maliya,Fiyanse we,mbere yuko abyara YESU (Matayo 1:25).Aba birirwa basambana,hanyuma bakavuga ngo bari "mu rukundo",ntabwo bazaba mu Bwami bw’imana (1 Abakorinto 6:9,10).
    Ntacyo bimaze kwishimisha,ukora ibyo imana itubuza,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Rwose tujye dushaka imana tukiriho,kugirango izatuzure ku Munsi w’Imperuka (Yohana 6:40).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa