skol
fortebet

Umutoma wa Safi ku mufasha we nyuma y’amezi atatu barushinze

Yanditswe: Saturday 16, Dec 2017

Sponsored Ad

Umuririmbyi Niyibikora Safi Madiba ubarizwa mu inzu itunganyamuzika ya ‘The Mane’ yongeye kwerekana ingano y’urukundo akunda umufasha we,Niyonizera Judith bamaze amezi atatu barushinze.
Nyuma yo kurushinga, umufasha wa Safi yahise yerekeza muri Canada.Aba bombi basezeranye imbere y’amategeko y’igihugu cy’u Rwanda Kuwa 01 Ukwakira 2017 bemeranya kubana kubana nk’umugabo n’umugore.
Safi na Judithe bahise berekeza muri Tanzaniya aho bamaze igihe kingana n’icyumweru kimwe nyuma bagarakuza mu Rwanda (...)

Sponsored Ad

Umuririmbyi Niyibikora Safi Madiba ubarizwa mu inzu itunganyamuzika ya ‘The Mane’ yongeye kwerekana ingano y’urukundo akunda umufasha we,Niyonizera Judith bamaze amezi atatu barushinze.

Nyuma yo kurushinga, umufasha wa Safi yahise yerekeza muri Canada.Aba bombi basezeranye imbere y’amategeko y’igihugu cy’u Rwanda Kuwa 01 Ukwakira 2017 bemeranya kubana kubana nk’umugabo n’umugore.

Safi na Judithe bahise berekeza muri Tanzaniya aho bamaze igihe kingana n’icyumweru kimwe nyuma bagarakuza mu Rwanda ari nabwo umufasha we yahise yerekeza muri Canada.

Byavuzwe ko, Judith yagiye muri Canada kumvikana n’umuzungu witwa Rick wamushinjaga gucucura utwe akanica amasezerano bari baragiranye y’uko bazarushinga.

Nyuma y’amezi agera kuri atatu, Safi yashyize ifoto ari kumwe n’umufasha we yanditse avuga ko anezerewe kuba ari kumwe n’umugore we.Yanditse ati “ turi hamwe turishimye kandi turuzuye.”

Mu minsi ishize Safi yabwiye Radio 10 ko ntakibazo afite kuba atari kumwe n’umufasha we.Ngo uretse kumukoraho gusa naho ubundi ngo bavugana umunsi ku wundi.

Yavuze ko avugana na Judith buri munsi binyuze ku ikoranabuhunga kuburyo bavugana amureba ngo ikibura ni ukumukoraho gusa. Yagize ati “Byaroroshye ubu ng’ubu muvugana murebana.Ndamureba nanjye akandeba.Ntabwo haba hari icyuho cyane.Oya ntakibazo, kumubona byo ndamubona.Ndamwumva bihagaije.”

Uyu muhanzi avuga ko Ikibura kuri we ari ukumukoraho gusa n’aho ubundi ngo bavugana buri munsi kandi abasha kumenya amakuru ye umunsi ku wundi.Ati “byose turabiganira ikibura gusa ni ukumukoraho.”

Abajijwe niba ateganya kumusanga muri Canada aho umufasha we yerekeje, Safi yavuze ko hari byinshi yabanje gutanganya bijyanye n’umuziki we ariko ko byashoboka ko yamusanga mu mahanga.Ati “Hari ibintu nabanje gukora ngirango nshyire ibintu byanjye kumurongo.Nibimara kujya ku murongo nzapanga iyo gahunda.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa