skol
fortebet

Umutoniwase yasubije icyamuteye gutega moto ajya mu mwiherero#MISSRWANDA2018

Yanditswe: Saturday 17, Feb 2018

Sponsored Ad

Anastasie Umutoniwase,umukobwa uri kuzamuka mu majwi y’abahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018 bitewe n’uburyo yavuzwe cyane mu minsi ishize ubwo yategaga moto ajya mu mwiherero ‘Boot Camp,ibintu asobanura ko we ntakibazo yabibonyemo.
Ku wa 09 Gashyantare,2018 Abakobwa basezeye ku babyeyi babo berekeza muri Boot Camp bazava ku wa 24 Gashyantare ari nabwo hazamenyekana uwegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2018.Bose bahagurukiye ku nteko nyarwanda y’ururimi n’umuco[RALC] berekeza I Nyamata (...)

Sponsored Ad

Anastasie Umutoniwase,umukobwa uri kuzamuka mu majwi y’abahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018 bitewe n’uburyo yavuzwe cyane mu minsi ishize ubwo yategaga moto ajya mu mwiherero ‘Boot Camp,ibintu asobanura ko we ntakibazo yabibonyemo.

Ku wa 09 Gashyantare,2018 Abakobwa basezeye ku babyeyi babo berekeza muri Boot Camp bazava ku wa 24 Gashyantare ari nabwo hazamenyekana uwegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2018.Bose bahagurukiye ku nteko nyarwanda y’ururimi n’umuco[RALC] berekeza I Nyamata kuri Golden Tulip ari naho bakorera uyu mwiherero kugeza ubu.

Umutoniwase yatunguranye ubwo yageraga kuri RALC yateze moto mu gihe abandi bakobwa bagera kuri 19 bahatanye nawe bahageze bari mu mamodoka ahenze abandi bakaza bateze Taxi voiture.

Uyu mukobwa yateze moto

Uyu mukobwa yatumye benshi batangira kuraranganya amaso mu bushobozi bwa Nyampinga ugiye kwambika ikamba adashobora no kwitegera imodoka benshi bahuje no kuba yarashatse kwicisha bugufi abandi bakavuga ari ubukene bwatumye atega moto, yaravuzwe biratinda na n’ubu aracyagarukwaho cyane mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

Nyuma y’ibi byose, Uyu mukobwa yabonye benshi bamushyigikira bitewe n’uburyo yicisha bugufi ndetse yewe binagaragazwa n’amanota ye uburyo akomeje kuzamuka,hari n’abandi bakomeje gushishikariza bagenzi babo kumutora abo barimo Nyampinga w’u Rwanda 2012, Aurore Kayibanda, umunyamakuru Ernresto Ugeziwe ndetse n’abahanzi barimo Danny Vumbu n’abandi…

Aganira n’umunyamakuru Phil Peter,uyu mukobwa yasubije ko ntakidasanzwe yakoze kandi ko abona moto yateze ari ikinyabiziga nk’ibindi, ati”Narabyakiriye kuko moto n’ikinyabiziga nk’ibindi byose, numva ko nta kibazo kibirimo kuba naragiye kuri moto.”

Abajijwe icyatumye adaherekezwa nk’abandi bakobwa yasubije ko yari aturutse hafi kuburyo yabonaga nta mpamvu yo guherekezwa n’abo mu muryango we cyangwa abandi.

Yagize ati ”Naraherekejwe [..] naturutse hafi rwose ku Gisozi, sinumva ko hari kubaho kumperekeza, ntago nari nkeneye abamperekeza.”

Uyu mukobwa ufite nimero 31 akomoka i Muhanga mu ntara y’Amajyepfo ni naho yaboneye itike yamwijije muri Miss Rwanda 2018. Afite umushinga wo kurwanya ibiyobyabwenge abinyujije mu gukora ubukangurambaga mu bice bitandukanye by’Igihugu.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa