skol
fortebet

Umuvandimwe wa 2 Face Idibia yangiwe kwinjira muri Amerika

Yanditswe: Friday 10, Mar 2017

Sponsored Ad

Murumuna w’umuririmbyi Innocent Ujah Idibia [2Face] umaze imyaka 22 akora umuziki; yabujijwe kwinjira muri Leta zunze ubumwe za Amerika ku mpamvu atasobanuriwe.
Hyacinth Idibia, avukana na 2 Face Idibia ku babyeyi bombi. Uyu musore asanzwe ari umuhanzi ukomeye uzwi ku izina rya H-I Idibia atuye mu gace ka Woodbridge muri leta Virginia.
Yari umwe mu bagize itsinda ry’umuziki rya ’Da Natives’ ubwo yabaga muri Amerika. Nyuma yo kuva muri icyo gihugu akajya muri Nigeria by’igihe gito yashatse (...)

Sponsored Ad

Murumuna w’umuririmbyi Innocent Ujah Idibia [2Face] umaze imyaka 22 akora umuziki; yabujijwe kwinjira muri Leta zunze ubumwe za Amerika ku mpamvu atasobanuriwe.

Hyacinth Idibia, avukana na 2 Face Idibia ku babyeyi bombi. Uyu musore asanzwe ari umuhanzi ukomeye uzwi ku izina rya H-I Idibia atuye mu gace ka Woodbridge muri leta Virginia.

Yari umwe mu bagize itsinda ry’umuziki rya ’Da Natives’ ubwo yabaga muri Amerika. Nyuma yo kuva muri icyo gihugu akajya muri Nigeria by’igihe gito yashatse gusubirayo yangirwa kwinjira.

Mu butumwa uyu muvandimwe wa 2 Idibia unaherutse mu Rwada muri 2016, yanditse ku rukuta rwa Facebook, yatangaje ko yangiwe kwinjira muri Amerika.

Uyu musore yanavuze ko yababajwe no kuba atahawe umwanya ngo yinjira muri Amerika mu gihe yari afite ibyo agiye gukorayo.

Ibi bije nyuma y’uko, AbikeDabiri- Erewa, usanzwe ari umuvugizi wa Perezida wa Nigeria, Buhari, mu bubanyi n’amahanga abwiye abaturage ko batemerewe kwinjira muri Amerika mu gihe cyose itegeko rigenga abimukira ritarasobanuka.

Uyu muyobozi yavuze ko abaturage ba Nigeria bari bafite ingendo za hafi ko bagomba kuzisubika kugeza igihe bazahererwa uburenganzira bwo kwinjira muri Amerika.

Yanavuze ko iki cyemezo cyafashwe kubera impapuro bohererejwe na Leta ya Amerika ibuza abaturage ba Nigeria kujyayo.

Umuvandimwe wa 2 Face Idibia yabujijwe kwinjira muri merika

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa