skol
fortebet

Umuvandimwe wa Kim Kardashian yibarutse imfura

Yanditswe: Monday 05, Feb 2018

Sponsored Ad

Ku myaka 20 y’amavuko Kylie Jenner umuvadimwe w’aba ‘Kardashians’ yibarutse imfura nyuma y’igihe kinini benshi bibaza niba koko atwite bitewe n’imiterere ye ndetse n’uburyo atakunze kubivugaho cyane.
Uyu mugore usanzwe ari n’umunyamideli nawe udasiba gushyira hanze amafoto y’ubwambure bwe yabyaranye n’umukunzi we Travis Scot ku wa kane Tariki ya 01 Gashyantare, 2018 ariko bigirwa ibanga rikomeye.
Inkuru y’uko Kylie yibarutse yamenyekanye kuya 04 Gashyantare, 2018 nabwo ariwe ubushyize kuri (...)

Sponsored Ad

Ku myaka 20 y’amavuko Kylie Jenner umuvadimwe w’aba ‘Kardashians’ yibarutse imfura nyuma y’igihe kinini benshi bibaza niba koko atwite bitewe n’imiterere ye ndetse n’uburyo atakunze kubivugaho cyane.

Uyu mugore usanzwe ari n’umunyamideli nawe udasiba gushyira hanze amafoto y’ubwambure bwe yabyaranye n’umukunzi we Travis Scot ku wa kane Tariki ya 01 Gashyantare, 2018 ariko bigirwa ibanga rikomeye.

Inkuru y’uko Kylie yibarutse yamenyekanye kuya 04 Gashyantare, 2018 nabwo ariwe ubushyize kuri instagram.Mu butumwa burebure, yagaragaje amarangamutima adasanzwe asobanura ko igihe cyo gutitwa cyatumye yiyunga n’Imana kandi ko byamuhaye gutekereza ku kiremwana muntu,ngo ni ibihe yumva azasubiramo hashize igihe.

Ubutumwa bwe

Yasabye imbabazi abakunzi be kubera ukuntu yabahejeje mu gihirahiro ntababwize ukuri, asobanura ko yahishe gutwita kwe bitewe n’uko atifuje kubigaragariza isi yose kuko yashakaga ko biba ibanga rye n’umuryango we.

EONLINE yanditse ko ubwo uyu mukobwa yibarukaga hari Travis ise w’umwana we, Kris jenner nyina umubyara ndetse na Kim Kardashian mukuru we.

Urukundo rw’aba bombi rwumvikanye cyane mu itangazamakuru muri Mata 2017.

Kylie yemeje ko yibarutse

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa