skol
fortebet

Umuzungu wabenzwe na Judithe wasanze Safi yatanze amafoto bari kumwe mu bururi n’abandi bagabo yabeshye

Yanditswe: Tuesday 17, Oct 2017

Sponsored Ad

Umunya-Canada Rick Hilton wakundanye na Judithe Niyonizera wamaze kurushinga na Niyibikora Safi wo muri Urban Boys, yongeye gushyira hanze ibindi bimenyetso bishimangira neza umubano bari bafitanye. UMURYANGO wabonye ubutumwa bwa (e-mail) bwanditswe na Rick Hilton nyuma y’uko kuwa 16 Ukwakira 2017 yandikiye umwe mu banyamakuru bakorera ku rubuga rwa Youtube akamuha ubutumwa bwo gusangiza abanyarwanda agaragaza ubuhemu yakorewe na Judithe biteguraga kurushinga.
Hilton washwanye n’umugore (...)

Sponsored Ad

Umunya-Canada Rick Hilton wakundanye na Judithe Niyonizera wamaze kurushinga na Niyibikora Safi wo muri Urban Boys, yongeye gushyira hanze ibindi bimenyetso bishimangira neza umubano bari bafitanye.

UMURYANGO wabonye ubutumwa bwa (e-mail) bwanditswe na Rick Hilton nyuma y’uko kuwa 16 Ukwakira 2017 yandikiye umwe mu banyamakuru bakorera ku rubuga rwa Youtube akamuha ubutumwa bwo gusangiza abanyarwanda agaragaza ubuhemu yakorewe na Judithe biteguraga kurushinga.

Hilton washwanye n’umugore we bari bamaranye imyaka irenga 30 banafitanye abana nyuma akaza gucudika na Judithe binyuze ku mbuga zihuza abantu mu by’urukundo yagaragaje ko kuri Noheli 2016 yasohokanye na Judithe mu mujyi wa Mexico aho bagiriye ibihe byiza.

Uyu mugabo w’imyaka 60 y’amavuko, ubutumwa bwe yohereje bwiganjemo amafoto menshi yagiye afotora Judithe bari kumwe mu cyumba kimwe, uyu mugore akaba yarifotoje yambaye utwenda tw’imbere.

Ngo mu gihe cyose bamaranye yagiraga amacyenga bitewe n’uburyo yabaga yishimye ari kwandikirana n’abandi ku mbuga nkoranyambaga; avuga ko yakundaga kubaza Judithe uwo bandikirana akamusubiza ko ari musaza we uba mu mahanga nyamara ari Safi w’I Kigali mu Rwanda.

Mu butumwa bwe, ati “Inshuro yanyuma aheruka mu buriri bwanjye ni tariki 22/08/2017, ibyumweru bicye mbere y’ubukwe bwe (na Safi Niyibikora). Nta kintu yambwiye, ahubwo bucyeye (23/08) yanyandikiye ubutumwa ko agiye muri Africa ko tuzabonana agarutse, ntiyansezeye nta na kimwe.

Iryo joro ariko twari twaraye dusubiranyemo amasezerano ko tuzabana. Ariko ambwira ko agomba gutaha kuko umuryango w’iwabo wagurishije ubutaka amafaranga ukayaguramo akabari bikamubabaza cyane. Ko agomba gutaha akabikemura bakamuha amafaranga.”

Akomeza avuga ko nyuma y’uko Judithe aje muri Afurika yahise akuraho uburyo bwose bwashobokaga kugirango abe yavugana n’uyu muzungu. Ngo kuva icyo gihe ntiyongeye kumubona ku mirongo yose bahuriragaho ndetse ngo na Hawa (wa mubyara we) nawe ntiyongera kuvugisha Rick.

Yagize ati “Hashize amezi hafi abiri, nanditse gusa muri Google nikinira nyibaza aho Judithe Niyonizera ari. Ngwa ku mafoto yakoze ubukwe na Safi nahise nitura hasi mera nk’uhwereye, nsaba Imana yonyine ngo impe imbaraga siniyahure. Abakobwa banjye n’inshuti nibo bantabaye muri aka kaga.

Judithe yaramfunze (block) ahantu hose kugeza no kuri Telephone ya iPhone namuguriye. Byarandenze, naraye amajoro menshi ntasinzira. Nza kwiyemeza kumenya ukuri kose mpereye mu nshuti ze, nza kumenya ko yari umubeshyi no ku bandi bagabo babiri ba hano Canada. Sinzi neza niba ari bo bonyine.”

Rick yavuze ko yamaze kubwira inzego z’umutekano muri Canada ku buryo Judithe agiyeyo ashobora gufatwa, ngo bigaragara ko uyu mugore yakoze ubukwe agamije ko uwo bazabana azamujyana muri Canada.

Aya mafoto yashyize hanze avuga ko yayafitiye mu buriri bwe ubwo babaga bamaze kuryamana.

Yahamije ako abitse ubutumwa amagana bugaragaza ubushukanyi yakorewe na Judithe,yibuka neza ko yamuhaye amadorali agera ku 10 000$ kubera kumwizera, ariko ngo yatunguwe n’uburyo yamutengushye.

Yakomeje avuga ko hari n’inzindi nkuru yagiye yumva kuri uyu mugore azibwiwe n’inshuti zo muri Canada ariko ko adashobora kugira byinshi azivugaho kuko zo nta bimenyetso azifitiye.

Ati “Ariko munyumve, zishingiye cyane ku gukoresha igitsina nk’igikoresho cy’ubwambuzi. Ndababaye cyane meze nk’uwasaze singitinye kugaragara gutya. Yarambabaje bikomeye ariko ndatekereza ko ibi bizamuhagarika kandi bikaba byanakiza undi muntu utamuzi ntazagwe mu mutego we.”

Ku munsi w’ejo, UMURYANGO wahamagaye ku murongo wa Telefone Judithe Niyonizera turamwibwira ndetse tumusobanurira n’icyo tumushakira, uyu mufasha wa Safi yasubije UMURYANGO ngo ‘Mbonye nimero yanyu buriya ndaza kubavugisha’.

Ahagana i saa kumi z’umugoroba nabwo twongeye kumuhamagara asubiza ko agifite akazi kenshi ko byanga byakunda tuzavugana.

AMASHUSHO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa