skol
fortebet

Umuzungu washinjaga Judith wa Safi kumwiba no kumuhemukira yisubiyeho anasaba imbabazi

Yanditswe: Wednesday 18, Oct 2017

Sponsored Ad

skol

Ku munsi w’ejo ni bwo uyu muzungu uba muri Canada yashyize hanze amakuru yemeza ko Judith Niyonizera yamuhemukiye bikomeye ndetse atangira gushyira hanze amafoto y’uyu mugore yambaye utwenda tw’imbere gusa.
Nyuma y’uko aya makuru asakariye mu binyamakuru ndetse no ku mbuga nkoranyambaga, ubu noneho uyu mugabo yisubiyeho avuga ko yakabirije cyane ikibazo kiri hagati ye na Judith akavuga ko icyabimuteye ari uburakari yari amufitiye kuko ngo yamukundaga cyane nyuma akaza gutungurwa no kumva (...)

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo ni bwo uyu muzungu uba muri Canada yashyize hanze amakuru yemeza ko Judith Niyonizera yamuhemukiye bikomeye ndetse atangira gushyira hanze amafoto y’uyu mugore yambaye utwenda tw’imbere gusa.

Nyuma y’uko aya makuru asakariye mu binyamakuru ndetse no ku mbuga nkoranyambaga, ubu noneho uyu mugabo yisubiyeho avuga ko yakabirije cyane ikibazo kiri hagati ye na Judith akavuga ko icyabimuteye ari uburakari yari amufitiye kuko ngo yamukundaga cyane nyuma akaza gutungurwa no kumva yararongowe.

Hilton akomeza avuga ko yakundanye na Judith gusa ngo icyo yibagiwe ni uko batari barasezeranye aha akaba ariho ahera yemera icyaha cyo guharabika Judith dore ko yanemeje ko nta kintu na kimwe uyu mugore yamwibye ko ahubwo yamugurije amafaranga kandi Judith akaba yemera kuzayamusubiza.

Yakomeje avuga ko asaba imbabazi kuba yarabeshyeye Judith kandi ko na we ubwe yazimusabye kandi ngo yaramubabariye.

Kugeza ubu Judith ntacyo aratangaza kuri aya makuru gusa Safi Madiba yemeje ko uyu Hilton yavuganye n’umugore we kuri uyu wa Kabiri kandi ko ibibazo babicoce ubu bikaba byarakemutse.

ISOMERE BIRAMBUYE UBURYO UYU MUGABO YASABYE IMBABAZI:


Src:Inyarwanda

Ibitekerezo

  • Aho ni sawa

    Dont fake people like that man come one

    Arko tuge dushishoza niba koko judithe yaratwaye 15000$ kdi mwumvsheko arko umuzungu arko yivugiye land abavuga bavugako safi yakurikiye inote zumukobwa judithe turetse gusebyanya ayo $ niyo yakoze biriya byose tubona inzu imodoka nibindi byinshi natwe amafaranga turayatunze turayazi ahubwo judithe yahisemo neza uriya muzungu numutindi!twetwarituziko arakayabo!!nge ndumva arike cg impamba!naho naho ababengwa bose ntibasebyanya mwene kariyakageni,urukundo rwa safi na judithe nta mafaranga arimo barakundanye gusa ibyo byamunara numvise ni chokocho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa