skol
startimes

Umwami w’Aba-Slay Queen mu Rwanda Kayitare Wayitare Dembe yagaragaje uburyo yishimiye igikorwa umwamikazi we agiye gukora[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 8 June 2020 Yasuwe: 7256

Umuhanzi nyarwanda Kayitare Emmanuel wamenyekaniye mu muziki ku izina rya Kayitare Wayitare Dembe uherutse kwemeza ko ari we Mwami w’aba-Slay Queen mu Rwanda akanimika Shaddy Boo nk’umwamikazi we,yishimiye igikorwa agiye gukora.


Shaddy Boo kuri uyu wa gatandatu mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru gikorera kuri Youtube kizwi nka ISIMBI Tv,yatangaje ko afite umushinga agiye gukora wo gushinga Restaurant aho ari na we uzajya yigira mu gikoni agateka,uyu mushinga ukaba washimwe na Kayitare Wayitare Dembe na we uherutse kwiyimika nk’Umwami w’aba-Slay Queen.

Kayitare Wayitare Dembe abicishije ku mbuga ze nkoranyambaga akaba yagaragaraje uburyo yishimiye uyu mushinga wa Shaddy Boo yise ’Love On The Plate’ mu kinyarwanda bivuze ngo ’Urukundo ku isahani’.

Kayitare Wayitare Dembe yanditse agir’ati "Ndashimira byimazeyo #Umwamikazi Shaddy Boo ku gitekerezo cyiza yagize cyo gutekereza ku mushinga yise URUKUNDO KU ISAHANI🍜 [LOVE ON THE PLATE🍝],Mu by’ukuri uyu mushinga wa SHADDY Boo ndawushyigikiye cyane kuko usanga zimwe mu ngo z’ubu ahanini usanga zisenywa no kutereka umugabo wawe rwa rukundo wamwerekaga muri bya bihe byo guteretana,aho wasangaga umwe atekera undi ndetse ibiryo biryoshye,mugahurira ku meza imwe muhanahana,mbese urukundo rukaganza!! So,mureke Urukundo twongere turushyire ku #ISAHANI #LOVEONTHEPLATE #QUEENOFSLAYQUEENS #SHADDYBOO😍😍🍽🥣🍛🍝🍜🥘🥗".

Uyu mushinga wo kujya mu gikoni Shaddy Boo agateka,ngo yawutekerejeho bitewe n’uko ubusanzwe afite impano yo guteka neza,ku buryo ngo n’uwahoze ari umugabo ’Meddy Saleh’ babyaranye abana babiri b’abakobwa afite yari yaramushyize mugikoni kugira ngo ajye andya ibyo yatetse.

Shaddy Boo akaba yakomeje avuga ko mu byo azajya ateka ari ibiribwa byera mu gihugu cy’u Rwanda.Uyu mushinga we ngo akaba ateganya kuwutangira kuri uyu wa kabiri tariki 9 Kamena.

Ku itariki 23 Gicurasi 2020,nibwo umuhanzi Kayitare Wayitare Dembe yagiranye ikiganiro na Afrimax maze ahamya ko ubu ari we Mwami w’aba-Slay Queen kuko ngo yabigizwe n’abakobwa beza basobanutse kandi bumva ibintu vuba bityo bituma ananirwa guhakana uwo mwanya yari ahawe,bituma na we yimika Shaddy Boo nk’Umwamikazi we ngo bitewe n’ibikorwa bye by’indashyikirwa yagiye akora.

ShaddyBoo agiye gukora Business yo gutekera abantu


Umwami w’aba-Slay Queen Kayitare Wayitare Dembe yashimye umushinga wa ShaddyBoo

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abagore bubatse bakwiriye gutinya bagenzi babo bavugana n’abagabo babo...

Blessing Okoro wo muri Nigeria, impuguke mu by’imibanire y’abashakanye akaba...
19 January 2021 Yasuwe: 4279 0

Juliet wakundanaga n’umunyarwenya Eric Omondi yavuze ko atarigukomeza...

Chantal Juliet Grazioli umukobwa w’umutaliyanikazi ufite n’ubwenegihugu bwa...
18 January 2021 Yasuwe: 6292 0

Abagore bubatse ngo bagakwiye kujya bashimira inshoreke kuko arizo zituma...

Umugore wo muri Nigeria uzwiho kuba inzobere mu myubakire cyangwa imibanire...
17 January 2021 Yasuwe: 8413 0

Mama wa Diamond yagaragaje Papa w’uyu muhanzi utandukanye nuwo abenshi bari...

Ubu inkuru irikuvugwa cyane mugihugu cya Tanzania ni uko umuhanzi na Naseeb...
16 January 2021 Yasuwe: 7956 0

Amafoto Yaciye Ibintu:ShaddyBoo yashotoye igitsina gabo mu buryo budasanzwe...

Shaddy Boo yongeye kwigarurira imitima y’abagabo batari bake ,bamwe bacika...
15 January 2021 Yasuwe: 19149 2

Masanobu Sato ni we wegukanye umudari mu kwikinisha ku Isi

Masanobu Sato, umusore ufite inkomoko mu mugi wa Tokyo mu gihugu...
15 January 2021 Yasuwe: 9804 1