skol
fortebet

Miss Bahati washwanye na Kavuyo yavuze ku mwana wabo wizihije isabukuru y’amavuko

Yanditswe: Friday 21, Jul 2017

Sponsored Ad

Umuraperi William Muhire uzwi nka K8 Kavuyo yateye inda Miss Bahati Grace babyara umwana w’umuhungu bamwita Ethan Muhire akaba ari nawe wujuje imyaka itanu y’amavuko kuri uyu wa 20 Nyakanga 2017.
K8 Kavuyo yamamaye mu ndirimbo ‘Afande’, ‘Alhamdullah’ n’izindi.Kavuyo na Bahati Grace babyaranye mu mwaka wa 2012 ndetse kuri ubu ntibagikundana ahubwo icyo bahuriyeho ni ukurera umwana wabo Ethan Muhire.
Bahati Grace wabaye Nyampinga w’u Rwanda muri 2009 wamaze kwiyakira nyuma yo kubyrana na Kavuyo, (...)

Sponsored Ad

Umuraperi William Muhire uzwi nka K8 Kavuyo yateye inda Miss Bahati Grace babyara umwana w’umuhungu bamwita Ethan Muhire akaba ari nawe wujuje imyaka itanu y’amavuko kuri uyu wa 20 Nyakanga 2017.

K8 Kavuyo yamamaye mu ndirimbo ‘Afande’, ‘Alhamdullah’ n’izindi.Kavuyo na Bahati Grace babyaranye mu mwaka wa 2012 ndetse kuri ubu ntibagikundana ahubwo icyo bahuriyeho ni ukurera umwana wabo Ethan Muhire.

Bahati Grace wabaye Nyampinga w’u Rwanda muri 2009 wamaze kwiyakira nyuma yo kubyrana na Kavuyo, yagaragaje ibyishimo by’ikirenga aterwa n’imfura yujuje imyaka 5 y’amavuko. Yavuze ko ari umwana atabona uko asobanura ariko ari umunyagikundiro.

Ku rukuta rwa Facebook, Miss Bahati yanditse ati “Isabukuru nziza y’imyaka itanu y’amavuko mwana wanjye…Ndukunda Ethan [Uyu mwana niko yitwa] ubuziraherezo ndetse birenze uko wowe ubyumva.Imama irakoze kubw’uyu munsi ndetse n’indi myaka izaza.Uri umugisha ukomeye kuri njye, buri umwe wese aza agusanga.”

Muri Werurwe 2015, Kavuyo yabyaranye n’undi mukobwa babana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse ngo banafitanye imishinga yo kurushinga. Icyo yavuze atewe ishema n’umwana wa kabiri yabyaye nyuma y’umuhungu we Ethan Muhire yabyaranye na Miss Bahati Grace.

Umwana wa kabiri wa K8 Kavuyo agiye kumara imyaka ibiri avutse, bamwise Zion Iliza Muhire. Yamubyaranye n’umukobwa witwa Umutoni Cynthia na we uvuka mu Rwanda.

Mu mwaka wa 2015, Abinyujije kuri Instagram, Kavuyo yerekanye ko abana be bose abakunda kandi abazirikana nk’umubyeyi ubwo yifurizaga umuhungu we w’imfura isabukuru nziza.

Icyo gihe yanditse agira ati, “Nkwifurije ibyiza byose muhungu wanjye, umunsi mwiza ndetse n’ubuzima buzira umuze. Isabukuru nziza y’imyaka itatu mwami muto”.

Umwana K8 Kavuyo yabyaranye na Miss Bahati yujuje imyaka 5 y’amavuko

Uyu muraperi akaba yarazamukiye cyane mu itsinda ry’Inshuti z’ikirere amenyekana cyane mu ndirimbo nka ‘Gasopo’, Alhamudulillah, Ivanjiri, Asa na bike, Hood inyumve n’izindi. Urukundo rwe na Miss Bahati Grace rwatangiye kuvugwa mu ntangiriro za 2010, ndetse ubwo K8 yari avuye mu Rwanda agiye gukomereza amasomo ye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bombi bahamije ko intera hagati yabo ntacyo izabangamira k’urukundo rwabo.

Nyuma y’igihe gito Miss Bahati nawe yaje guhita abona impapuro zimwemerera kujya gukomereza amasomo ye muri iki gihugu benshi bagahamya ko kimwe mu byamukururiye cyane kwerekezayo atari ukwiga gusa ahubwo yanifuzaga kuba ahafi y’umukunzi we ariko urukundo rwabo ntirwabashije kuramba.

AMAFOTO MU BIHE BITANDUKANYE:

Imfura ya K8 Kavuyo na Miss Bahati Grace

Umutoni Cynthia , umukunzi mushya wa K8 Kavuyo banamaze kubyarana
Nyuma ya Ethan Muhire, Kavuyo yahise abyara undi mwana

Ibitekerezo

  • Izina niryo muntu, ni Kavuyo koko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa