skol
fortebet

Umwana Nizzo bivugwa ko yabyaranye n’inkumi y’I Rubavu yitabye Imana

Yanditswe: Friday 13, Oct 2017

Sponsored Ad

Nshimiyimana Muhammad wo mu itsinda rya Urban Boys mu ntangiriro z’umwaka wa 2016 yahoraga mu itangazamakuru asobanura iby’umwana yabyaranye n’umukobwa ukomoka mu Karere ka Rubavu, kuri ubu uyu mwana yamaze kwitaba Imana
UMUSEKE wavuganye na Clemence Uwase wagiye uvuga ko uyu mwana ari uw’umuhanzi Nizzo Kaboss yahamije ko uyu mwana yari kuvugwa agakira ahubwo ko yazize kuba yaratereranwe na se. Clemence Uwase wavugaga ko yabyaranye na Nizzo Mu 2016 ubwo uyu Uwase wagiye mu itangazamakuru (...)

Sponsored Ad

Nshimiyimana Muhammad wo mu itsinda rya Urban Boys mu ntangiriro z’umwaka wa 2016 yahoraga mu itangazamakuru asobanura iby’umwana yabyaranye n’umukobwa ukomoka mu Karere ka Rubavu, kuri ubu uyu mwana yamaze kwitaba Imana

UMUSEKE wavuganye na Clemence Uwase wagiye uvuga ko uyu mwana ari uw’umuhanzi Nizzo Kaboss yahamije ko uyu mwana yari kuvugwa agakira ahubwo ko yazize kuba yaratereranwe na se.

Clemence Uwase wavugaga ko yabyaranye na Nizzo
Mu 2016 ubwo uyu Uwase wagiye mu itangazamakuru avuga ko yabyaranye na Nizzo yari afite imyaka 19 y’amavuko, yaje i Kigali kureba uyu muhazi ariko birangira amwihishe.

Nizzo yakunze kuvuga ko abahanzi bagowe kuko bashyirwaho nibyo batakoze.

Kuva Nizzo yakwihakana umwana we, uyu mugore yatangiye gukora akazi ko mu rugo amesera abantu bituma umwana we akurira mu buzima bubi nk’uko UMUSEKE wabyanditse.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Ukwakira 2017 nibwo uyu mwana yitabye Imana.Ni nyuma yo kujyanwa mu bitaro agafatwa ibizamini akanandikirwa ibinini ariko uyu mugore ntabone ubwishyu.

Abaturanyi bo kwa Uwase Clemence bavuze ko bose bazi ko uyu mwana ari uw’uwo muhanzi uba i Kigali nk’uko Uwase yabibabwiye kandi ngo se w’umwana amenywa na nyina.

Donatha Nyirarukundo baturanye avuga ko inshuro nyinshi bagerageje kuvugisha Nizzo ngo afashe Uwase kurera umwana ariko Nizzo ntabikozwe, ndetse ngo bamuramufashije agaruka i Kigali kumushaka biranga.

Donatha ati “N’uyu munsi nabwo twamuhamagaye ngo tumubwire ko umwana yapfuye ariko telephone ayikuraho ubu ntabwo iri gucamo.”

Uwase Clemence (w’imyaka 20 y’amavuko, atuye Kagari ka Rwaza, Umurenge wa Rugerero ho mu Karere ka Rubavu) yongeye guhamya ko umwana wapfuye ari uwa Nizzo wo mu itsinda rya Urban Boys.

Ngo icyateye urupfu rw’umwana ni uburwayi ariko bushingiye ku kutabasha kuvuza umwana.

Mu kiganiro n’itangazamakuru,mu 2016 Nizzo we ati “Abahanzi twaragowe, nabonye ko hari benshi barengana gutya, bamwe bifuza kubabaza umuntu nta mpamvu nta n’inyungu babifitemo, gusa Imana ibahe imbabazi nabo sibo nanjye nazitanze”.

Se w’uyu mukobwa witwa Jean Pierre yatangaje ko atazi uwateye inda umwana we ariko yavuze ko ari uwo muhanzi.

Jean Pierre ati “Kugeza ubu uyu mwana yitabye Imana uwo mugabo ntituramubonaho rwose imyaka yarimaze kuba ibiri.”

Ibitekerezo

  • Ibi nugusebanya rwose ntago nizzo yaba yararyamanye nuyu muyaya bahuriyehe c?abasani bacu baragowe kbsa uriya mutype yaba yabuze umubeb kweri nukuntu abakobwa bakunda aba star akajya kr uyu nyirakamana kweri!! Impossible

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa