skol
fortebet

Umwana w’imyaka 11 kubera gukunda kubyina byatumye inzozi ze ziba impamo[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 02, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Anthony Mmesoma Madu ni umwana w’ imyaka 11 y’ amavuko ukomoka muri Nigeria aherutse kubona buruse yo kujya kwiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abiheshejwe n’ impano ye yo kubyina.

Sponsored Ad

Mu ntangiro ya byose uyu musore yagaragaye abyinira mu mbuga imwe aho mu Mujyi wa Lagos akaba yabyinaga mu mvura nyinshi cyane ariko ku bw’ amahirwe hari gafotozi warimo amufata amashusho ndetse azakuyakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga.

Ayo mashusho akimara kwamamara nibwo urwego rwitwa Ballet Theater rwo muri Amerika rwifuje guhura na Anthony Mmesoma Madu kugeza aho uyu musore ajyanywe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari kwiga anishyurirwa buri kimwe cyose.

Amakuru dukesha RFI, yemeza ko umukinnyi wa filime ukomeye muri Holly Hood , Viola Davis niwe ukomeje gufasha Anthony Mmesoma Madu.

Anthony Mmesoma Madu ni umwana wakomeje kubwira abantu baturanye ndetse n’ abana bigana ko kubyina bizamugeza aho ababyeyi be batashoboraga kumugeza kandi koko bitangiye kuba impamo.

Abakurikiranira hafi amateka ya Anthony Mmesoma Madu bemeza ko uyu musore yagiye atozwa na Daniel Ajala uzwiho ubuhanga mu kwigisha kubyina.

Aya makuru yemeza kandi ko kuva muri 2017, Daniel Ajala yahinduye inzu ye inzu yigishirizwamo kubyina aho muri Nigeria mu Mujyi wa Lagos.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa