Umwana w’imyaka 9 Miss Uganda aherutse kuvuga ko yamubyaranye na nyakwigendera Mowzey Radio umuryango we wamwihakanye[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 9 February 2019 Yasuwe: 3723

Umuryango wa Mowzey Radio wahakanye umwana wa Miss Uganda avuga ko yari yarabyaranye n’umuhungu wabo Moses Ssekibogo (Mowzey Radio) .

Miss Dorah Mwima nk’uko yabitangaje ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yabyaranye na Mowzey Radio umwana w’umuhungu kuri ubu ufite imyaka 9 y’amavuko.

Chimp Reports yatangaje ko muvandimwe wa Radio witwa Meddie yavuze ko umuryango wabo uzi abana ba Radio batanu gusa ariko bakaba baha ikaze uwo ari we wese wamenyekana nyuma ,ariko ngo umwana wese bivugwa ko ari uwa nyakwigendera bigomba kwemezwa n’ibizamini bya DNA kugira ngo umuryango we na we wemere neza ko umwana ari uwabo.

Umuryango wa nyakwigendera wasabye uyu Miss Dorah Mwima wabaye Miss Uganda 2009 gukoresha ibizamini bya DNA kugirango bemere neza ko umwana ari uwabo bakaba bamwakira mu muryango nk’abandi bana Nyakwigendera Moses Ssekibogo [Radio].

Miss Dorah Mwima we yavuze ko imfura ye yitwa Ethan atayibyaranye n’umugabo we bamaranye imyaka itanu ahubwo ari amaraso ya Mowzey Radio. Mu magambo yanditse ku mbuga nkoranyambaga avuga ko ngo bagiranye umubano w’igihe gito mu 2009 akiba Miss Uganda wavuyemo kumutera inda ariko ntiyabasha kubimubwira nyuma yo kumenya ko Radio afite undi mukunzi Lilian Mbabazi bana byaranye abana babiri .

Miss Dorah Mwima kuri ubu afite umugabo wundi babyaranye nyuma yo gushakana mu 2013.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umukunzi wa Jennifer Lopez yasabye undi mukobwa w’umumunyamideli ko...

Umunyamideli witwa Zoe Gregory ukomoka mu bwongereza yatangaje ko...
26 March 2019 Yasuwe: 1760 0

Umukobwa wa Eminem yaciye ibintu kubera amafoto yashyize hanze agaragaza...

Umukobwa wa Eminem witwa Hailie Jade Scott Mathers w’imyaka 23 yaciye ibintu...
26 March 2019 Yasuwe: 3315 0

Harmonize yatunguranye ahishura uburyo ShaddyBoo ariwe mukobwa azi akomoza...

Umuhanzi Harmonize yatangaje ko akunda u Rwanda n’abanyarwanda ngo kuko iki...
26 March 2019 Yasuwe: 2988 0

Meddy Saleh yabajijwe icyo yakoreye ShaddyBoo cyatumye avuga ko yazinutswe...

Meddy Saleh w’imyaka 39 yahishuye ko afite abana 3, avuga indimi 5 ndetse...
26 March 2019 Yasuwe: 3659 1

Ifoto ya Save The Date ya Kizito Mihigo na Clarisse Karasira yaciye...

Ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe ifoto igaragaza ‘Save The Date’ y’ubukwe...
25 March 2019 Yasuwe: 17128 3

Miss Mwiseneza Josiane yasubije umusore wamukunze atamuzi

Mwiseneza Josiane watsindiye ikamba rya nyampinga wakunzwe kurusha abandi...
25 March 2019 Yasuwe: 6296 1