skol
startimes

Umuhungu wa Zari yatangarije ku karubanda ko aryamana n’abo bahuje igitsina gusa maze yibasirwa bikomeye n’Abagande mugihe Mama we yamushyigikiye[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 8 January 2021 Yasuwe: 10148

Zari Hassan umunya-Uganda uba muri Afurika y’epfo ukunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje ko ashyigikiye umuhungu we Raphael Ssemwanga Junior watangaje ko aryamana nabo bahuje ibitsina.


Uyu muhungu wa Kabiri Zarinah Hassan yabyaranye n’umugabo wari umuherwe mu gihugu cya Uganda Ivan Ssemwanga, gutangaza ko ari umutinganyi byatumye abagande bamwibasira cyane ku mbuga nkoranymbaga.

Zari ubwo yasubizaga abamubazaga impamvu ashyigikiye umuhungu we, yahamije ko ari uburenganzira bwe kuba umwana yakwihitiramo icyo ashaka kuba cyo, ariko yongeraho ko ibi uyu muhungu yabikoze mu rwego rwo guca intege abakobwa n’abagore birirwa bamwoherereza amafoto bambaye ubusa ku
mbuga nkoranyambaga uyu mwana akoresha.

Zari ati ” Mubyukuri afite umukobwa bakundana, gusa ibi yabitangaje kubera kurambirwa abakobwa bamwoherereza amafoto muri DM bambaye ubusa,abandi bamwaka amadorali, icyamubereye cyiza ni ugutangaza ko ari umu gay, ni mu mureke mumuveho ni uburenganzira bwe.”

Ku wa Gatanu mu ijoro nibwo uyu muhungu Raphael Junior yagiye Live ku mbuga nkoranyamba akoresha maze asubiza ibibazo byose abamukurikirana bamwibazagaho ari naho yatangarije ibyerekeranye n’ubuzima bwe bwite atangaza ko ari umutinganyi.

Raphael ni umwana wa kabiri wa Zari, mu bana batatu yabyaranye n’umukire witabye Imana w’umugande babyaranye abana batatu, ubu Zari afite abana batanu harimo babiri yabyaranye n’umuhanzi Diamond Platnumz wo mugihugu cya Tanzania, Zari aba muri Afurika y’epfo ari naho abana n’aba bana bose.


Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

ShaddyBoo yahawe urwamenyo yibasirwa bikomeye nyuma yo kuvuga uburyo ari we...

Umunyarwandakazi Mbabazi Shadia wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka...
20 January 2021 Yasuwe: 6073 0

Umukire Putin Kabalu yerekanye inkumi ashobora kuba yarasimbuje Miss...

Umuherwe wo muri RDC witwa Putin Kabalu uzwi cyane kubera urukundo yari...
20 January 2021 Yasuwe: 5376 0

Diamond yamaze gushyira impinduka ku mazina ye

Kugeza ubu, amazina bwite y’umuhanzi Diamond yamaze guhinduka, tugendeye ku...
19 January 2021 Yasuwe: 6046 0

Abagore bubatse bakwiriye gutinya bagenzi babo bavugana n’abagabo babo...

Blessing Okoro wo muri Nigeria, impuguke mu by’imibanire y’abashakanye akaba...
19 January 2021 Yasuwe: 5077 0

Juliet wakundanaga n’umunyarwenya Eric Omondi yavuze ko atarigukomeza...

Chantal Juliet Grazioli umukobwa w’umutaliyanikazi ufite n’ubwenegihugu bwa...
18 January 2021 Yasuwe: 6629 0

Abagore bubatse ngo bagakwiye kujya bashimira inshoreke kuko arizo zituma...

Umugore wo muri Nigeria uzwiho kuba inzobere mu myubakire cyangwa imibanire...
17 January 2021 Yasuwe: 8729 0