skol
fortebet

Umwanditsi niwe waje ayoboye urutonde rw’abahanzi bakize ku Isi kurusha abandi hanyuma Calvin Harris aserukira aba-Dj bagenzi be

Yanditswe: Sunday 17, May 2020

Sponsored Ad

skol

Calvin Harris niwe muvanzi w’umuziki ubikora nk’umwuga ugaragara ku rutonde rw’abakire bakora mu ruganda rw’umuziki rusohorwa buri mwaka n’ikinyamakuru Sunday Times buri mwaka aho umutungo we wikubye kenshi ukagera kuri miliyoni 180.

Sponsored Ad

Umutungo w’umuvanzi w’umuziki Calvin Harris wikubye inshuro 12 kuko wavuye kuri miliyoni cumi n’eshanu ugera kuri miliyoni ijana na mirongo inani z’amapawundi. Adam Richard Wiles wamenyakanye nka nka DJ Calvin Harris akomoka muri Scotland benshi mu bamuzi ku isi bamumenye mu ndirimbo ye “We found love” yakoranye na Rihanna umuhanzikazi wo muri leta zunze ubumwe za Amerika ikaba yaranamushyize ku mwanya wa mbere mu ndirimbo 100 zakunzwe cyane kurusha izindi kuri Billboard.

Calvin Harris ari ku mwanya wa 16 ku rutonde Sunday Times yashyize hanze rugizwe n’abahanzi 1000 bo mu Bwami bw’ubwongereza. Uru rutonde ruyobowe n’umwanditsi Andrew Lloyd Webber ufite miliyoni 800 z’amapawuni, ndetse na Sir Paul McCartney wongeye ku mutungo we miliyoni 50 z’amapawundi.

Kuri uru rutonde ngarukamwaka hari abagaragayeho bigarukwaho cyane harimo nka Rihanna n’umutungo wa £468m uri mu mitwe y’ibitangazamakuru byinshi muri iki cyumweru, Ed Sheeran, na £200m, ndetse na Adele kuri £150m nabo bagarutsweho cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa