skol
fortebet

Umwe afite inkomoko ku mwami Kigeli, undi ahamya ko abakobwa b’i Nyamirambo bafite umutima#Miss Rwanda 2018

Yanditswe: Sunday 14, Jan 2018

Sponsored Ad

Kuri iki cyumweru tariki ya 14 Mutarama, 2018 nibwo hakomeje igikorwa cyo gushakisha Nyampinga w’igihugu 2018.Intara y’Uburengerazuba ikaba yabashije kubona abakobwa 6 bazayiserukira muri iri rushanwa ry’uyu mwaka.
Iki gikorwa cyo guhitamo Nyampinga cyabereye mu karere ka Rubavu, abakobwa 7 bose batambutse imbere y’akanama nkemurampaka kagizwe na batatu babazwa ibibazo bitandukanye byibanze ku muco, ubumenyi rusange n’ibindi...
UMUKUNDWA Divine wabashije gutambuka muri iri rushanwa avuga ko (...)

Sponsored Ad

Kuri iki cyumweru tariki ya 14 Mutarama, 2018 nibwo hakomeje igikorwa cyo gushakisha Nyampinga w’igihugu 2018.Intara y’Uburengerazuba ikaba yabashije kubona abakobwa 6 bazayiserukira muri iri rushanwa ry’uyu mwaka.

Iki gikorwa cyo guhitamo Nyampinga cyabereye mu karere ka Rubavu, abakobwa 7 bose batambutse imbere y’akanama nkemurampaka kagizwe na batatu babazwa ibibazo bitandukanye byibanze ku muco, ubumenyi rusange n’ibindi...

UMUKUNDWA Divine wabashije gutambuka muri iri rushanwa avuga ko yitabiriye iri jonjora avuye i Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali. Uyu mukobwa ubwo yari imbere y’abagize akanama nkemurampaka yagowe bikomeye no gusobanura uburyo yateza imbere umukobwa aramutse abaye Miss Rwanda.

Umukundwa Divine yahamije ko abakobwa b’i Nyamirambo bafite umutima

Yabajijwe niba koko I Nyamirambo abantu batajya baryama ati ‘I Nyamirambo harashyushye ariko bararyama’.Yabajijwe kandi niba ko nk’uko bivugwa umukobwa w’i Nyamirambo aba atoroshye asubiza agira ati :”Burya umwana aba afite ababyeyi kandi abasha kububaha nange rero mbona abakobwa b’i Nyamirambo bababeshyera.”

Divine yakomeje avuga ko hari abakobwa ba Nyamirambo bafite umutima nawe yishyizemo.

Undi mukobwa winjiranye iturufu nk’iyo Miss Mutesi Jolly yagendeyeho ni UWASE Fiona atuye ku Gisozi mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.Uyu mukobwa yavuze ko ari imfura mu bana 4 avuga ko yasanze ikintu cyafasha u Rwanda gutera imbere byihuse, ari ugukoresha umuco.Yagize ati ” Umwami Kigeli Ndabarasa yayoboye u Rwanda 1871-1857 akaba yari umwami wa 20 mu batwaye u Rwanda.”

Yivuze agaruka ku bisekuruza bye, agera ku gisekuruza cya munani ageza kuri Kigeli Ndabarasa.

Uwase Fiona yabashije gutambuka

Yabanje kwivuga avuga ko afite inkomoko yo kwa Kigeli Ndabarasa,yasubije yibanda ahanini k’ umuco ngo aramutse agiriwe ikizere akaba Nyampinga w’ u Rwanda ngo yasaba Minisiteri ko yakongera umubare w’ amasomo y’ umuco mu bigo by’ amashuri.

Tariki ya 20 Mutarama, 2018 nibwo iri rushanwa rizakomereza mu Ntara y’Amajyepfo mu karere ka Huye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa