Umwe mu bari bagize akanama kirukanye Joally muri Miss Rwanda yavuze ko ari mwiza ariko ko no gukopera atabizi n’inkota yicuriye yananiwe kuyisomaho[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 22 January 2019 Yasuwe: 5283

Uko bwije n’uko bukeye hamenyekana umukobwa usezererwa mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 aho abakobwa 20 bari bajyanywe mu mwiherero hasigaye 18 ndetse abandi 3 nabo bakaba bari mu nzira ibasubiza iwabo.

Iri rushanwa rikurikiranirwa hafi n’abatari bake rikomeje kugenda rivugwaho byinshi bitandukanye mu minsi ishize hakaba haravuzwe ibyo gukopera cyangwa gukopeza abahatanira iri kamba bitewe n’amajwi y’umwe mu bari bagize akanama nkemura mpaka kasezereye Joally kuri iki cyumweru gishize ari na we wabimburiye abandi gutaha yagiye hanze.

Aya majwi yumvikanagamo ijambo inkota iri rikaba ari ijambo rikunze gukoreshwa mu mashuri rivuga urupapuro rwanditseho ibisubizo abanyeshuri bifashisha bakopera mu bizamini baba bakora.

Uyu mubyeyi wari muri aka kanama yumvikanye agira ati: “Muri ako kanama kirukanye Joally nari ndimo, ntabwo ari ibintu byoroshye ndimo ndirukanka mfite indege ya mukanya nimara kwicara mu kibuga ndababwira uko byagenze,...reka nkubwire bariya bana b’abakobwa ni beza noneho nari mbegereye mbabona ni beza, nk’uwo Joally ni mwiza ariko no gukopera ntabwo abizi n’inkota yicuriye yananiwe kuyisomaho, ubwose wamugira ute nk’uwonguwo kweli.”

Gatarayiha Uwamariya Angelique umubyeyi wari mu kanama nkemurampaka kirukanye Joally

Aya magambo yafashwe na benshi nk’aho aba bakobwa bakopera cyangwa bagakopezwa mu bizamini baba bagomba gukora gusa nk’uko yabitangarije Inyarwanda dukesha iyi nkuru ngo si ko bimeze.

Yagize ati: “ Inkota navugaga ni inyandiko buri wese hariya yifashisha mu gukora ikizami, kandi barabyemerewe, ikindi ni inkota yikoreye si iyo bamukoreye. Uburyo amarushanwa yabaye byanyuze kuri televiziyo biroroshye kubona uko byakozwe.”


Ibi kandi binemezwa n’abategura iri rushanwa ari bo Inspiration Back Up aho bavuga ko izi nyandiko aba bakobwa baba bafite ari izo baba banditse mu rwego rwo kwagura ibitekerezo, bakaziyandikira ariko kandi bakanemererwa kuzifashisha mu gihe barimo gusobanura ibitekerezo byabo. Ngo ntaho bihuriye no gukopera rero ndetse ntibikwiye gufatwa uko bitari kuko byemewe muri iri rushanwa.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umukunzi wa Jennifer Lopez yasabye undi mukobwa w’umumunyamideli ko...

Umunyamideli witwa Zoe Gregory ukomoka mu bwongereza yatangaje ko...
26 March 2019 Yasuwe: 1461 0

Umukobwa wa Eminem yaciye ibintu kubera amafoto yashyize hanze agaragaza...

Umukobwa wa Eminem witwa Hailie Jade Scott Mathers w’imyaka 23 yaciye ibintu...
26 March 2019 Yasuwe: 2896 0

Harmonize yatunguranye ahishura uburyo ShaddyBoo ariwe mukobwa azi akomoza...

Umuhanzi Harmonize yatangaje ko akunda u Rwanda n’abanyarwanda ngo kuko iki...
26 March 2019 Yasuwe: 2738 0

Meddy Saleh yabajijwe icyo yakoreye ShaddyBoo cyatumye avuga ko yazinutswe...

Meddy Saleh w’imyaka 39 yahishuye ko afite abana 3, avuga indimi 5 ndetse...
26 March 2019 Yasuwe: 3356 1

Ifoto ya Save The Date ya Kizito Mihigo na Clarisse Karasira yaciye...

Ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe ifoto igaragaza ‘Save The Date’ y’ubukwe...
25 March 2019 Yasuwe: 16827 3

Miss Mwiseneza Josiane yasubije umusore wamukunze atamuzi

Mwiseneza Josiane watsindiye ikamba rya nyampinga wakunzwe kurusha abandi...
25 March 2019 Yasuwe: 6234 1