skol
fortebet

Umwe mu nshuti zikomeye za Bobi Wine akaba n’umurwanashyaka w’ishyaka rye yakubiswe bikomeye akurwamo n’ijisho

Yanditswe: Sunday 04, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Umwe mu nshuti zikomeye za Bobi Wine akaba n’umurwanashyaka w’ishyaka rye People Power witwa Michael Alinda uzwi nka Ziggy Wine, yakubiswe bikomeye n’abantu bataramenyekana bamuhindura intere kugeza ubwo bamukuyemo n’ijisho ry’ibumoso.

Sponsored Ad

Uyu mugabo ukomeye mu ishyaka rya depite Robert Kyagulanyi uhagarariye Kyadondo mu nteko ishingamatege,ngo yakubiswe n’aba bantu banamukuraho intoki ibyiri.

Bobi Wine abicishije ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko uyu mushuti we yashimuswe n’abantu batazwi mu byumweru bishize baranamukubita kuburyo bukomeye anacibwa na bimwe mu bice by’umubiri we.

Ati “Inshuti yanjye akaba na mugenzi wanjye w’umuhanzi (Ziggy Wine) yarashimuswe mu byumwe bishize,yarakubiswe nk’umuntu uzwi.Ijisho rye ry’ubumoso barikuyemo,intoki ze ebyiri bazikuyeho,ibyo yari afite byose barabimwambuye ajyanwa mu bitaro bya Mulago bamusigayo ari umupfu”.

Nk’uko aba bonye ibisubizo byatanzwe n’icyuma kireba abantu imvune zo mu mubiri cyo ku bitaro bya Mulago,bavuze ko Ziggy ubu ari kuvira amaraso mu bwonko.

Bobi Wine yongeyeho ko Ziggy ari mu bihe bye byanyuma byo kurwana n’ubuzima ndetse ko ubu ari kubaho ku mbabazi z’Imana.

Ati “Iyi ni imwe mu nkuru zibabaje cyane mu gihugu cyose kandi byakozwe n’abafite inshingano zo kuturinda”.

Yakomeje asaba abantu bose mu gihugu gusengera iyi nshuti ye,umuhanzi mu genzi we akaba n’umurwanashyaka w’ishyaka rye.

Umuvugizi wa polisi mu mujyi wa Kampala,Patrick Onyango, yavuze ko abo mu muryango wa Ziggy Wine bagize ubwoba bwo kubibwira polisi ariko ko polisi igiye kubikurikirana hanyuma bakagaragaza ibyavuyemo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa