skol
fortebet

Umwiryane na rwaserere hagati y’umuryango wa Nyakwigendera Ivan na Zari bapfa umutungo we byafashe indi ntera (AMAFOTO)

Yanditswe: Friday 26, May 2017

Sponsored Ad

skol

Urupfu rwa Ivan Ssemwanga umugabo wahoze ari uw’umunyamideli Zari rukomeje kuzura inzangano amatiku n’umwiryane mu muryango,aho bamwe bavuga ko uyu mugore nta ruhare namba afite nawe agashimangira ko adatwaye iyo mitungo ntacyo yaba akoze dore ko ngo iturufu arisha ari abana b’abahungu batatu yabyaranye na nyakwigendera.
Nyuma y’urupfu rwa Semwanga itangazamakuru ryo muri Uganda ryatangiye gusohora inkuru zicukumbura aho yavanye ubukungu yari afite n’ibibazo yanyuzemo kuva akigimbuka kugeza (...)

Sponsored Ad

Urupfu rwa Ivan Ssemwanga umugabo wahoze ari uw’umunyamideli Zari rukomeje kuzura inzangano amatiku n’umwiryane mu muryango,aho bamwe bavuga ko uyu mugore nta ruhare namba afite nawe agashimangira ko adatwaye iyo mitungo ntacyo yaba akoze dore ko ngo iturufu arisha ari abana b’abahungu batatu yabyaranye na nyakwigendera.

Nyuma y’urupfu rwa Semwanga itangazamakuru ryo muri Uganda ryatangiye gusohora inkuru zicukumbura aho yavanye ubukungu yari afite n’ibibazo yanyuzemo kuva akigimbuka kugeza ashakanye na Zari bagatandukana.

Redpepper yatangaje ko nyuma y’urupfu rwa Semwanga havutse ikibazo gikomeye mu muryango we biturutse kuri Zari watangiye kwisuganya agaragaza ko ari we ugomba kuzungura imitungo y’uwapfuye kuko ngo yari umugore we ndetse bafitanye urubyaro.

Zari Hassan usigaye ari umugore wa Diamond Platnumz wo muri Tanzania bishobora kutazamworohera kwegukana imitungo irimo inzu z’agaciro gakomeye, amashuri n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi Semwanga yasize.

Mubyara wa Semwanga, King Lawrence yavuze ko umuryango wabo utifuza na goto kubona Zari atunga agatoki imitungo ya nyakwigendera kuko nta sano bagifitanye na we, by’akarusho ngo yamaze gushaka undi mugabo bisobanuye ko yitandukanyije na bo bya burundu.

Uyu mugabo akomeza avuga ko Zari yagiye muri Afurika y’Epfo kurwaza Semwanga ubwo yari muri Coma agamije kwereka rubanda ko yamukundaga nyamara ari ukwishakira inzira zo kwegukana imitungo y’uyu muherwe.

Yagize ati “Ni ukuri Zari yahamagaye murumuna wa Ivan, Sir Pinto hanyuma amubwira ko agiye gufata umutungo we[wa Semwanga] wose 100%. Agomba kuzakomeza akaba umugore wa Platnumz, none ngo arifuza no kwegukana iyo mitungo.”

King Lawrence yongeyeho ko akimara kumenya ko Zari yatangiye guhangana n’umuryango wa Semwanga ashaka kwegukana imitungo ye ngo yamusabye kutongera kubitekereza kuko ntacyo yari agihuriyeho na nyakwigendera.

Yagize ati “Namubujije kongera kubitekerezaho, arashaka guhita abyikubira kuko mpuze cyane mu bindi […] Arashaka kubitwara byose kuko barumuna ba Semwanga nta ngufu bagira, bibera mu nzoga….”

Zari yabaye umugore wa Semwanga igihe kirekire kuko bamaranye imyaka icumi yose batandukana bamaze kubyarana abana batatu gusa ubu yabyaye abandi babiri ku mugabo we mushya Diamond.

Ingano y’umutungo Semwanga yasize muri Uganda na Afurika y’Epfo nturamenyekana kugeza ubu. Umurambo we ugomba kugezwa muri Uganda ku gicamunsi cyo ku Cyumweru nyuma azashyingurwe muri Nakaliro muri Kayunga.

Ivan yitabye Imana kuwa 25 Gicurasi 2017 aguye mu bitaro i Pretoria muri Afurika y’Epfo. Yitabye Imana ku myaka 40 y’amavuko azize indwara yo gucika imitsi yo mu bwonko.

Ibitekerezo

  • Zari afite ishingiro bafitanye abana imitungo igomba kuba iyabana murapfa ubusa niba ntacyo yavuze atarapfa umugore azabatsinda mushake imitungo yanyu mureke gupfa ibyuwapfuye mukore ibyanyu mwekwiha rubanda ntacyo byabamarira kowumva barumuna ari abasinzi mubanze mushyingure nyakawigendera imanza zizabe nyuma cyangwa imiryango icyemure ibibazo byitungo

    Nihanganshije umuryango Wa Ivan ariko kandi mbwira abantu ko guturika cyangwa gucika imitsi y’ubwonko akenshi biva kuri za cholestérol ziba zarotsindagiye mu mitsi bityo amaraso na oxygène bikarwana no guhita bityo imitsi ijya mu bwonko igaturika kuko ariyo mito cyane. Nkaba menyesha ababyifuza ko tubafitiye imiti ivana izo cholestérol mu mitsi. Uwaba ayikeneye yadahamagara kuri 0788449901 ou 0728449902. Ku bashaka kumenya urugero rwa cholestérol bafite tubakorera consultation Ku 5000frw gusa

    Uyu se niwo mwanya wo gukora iyamamaza bikorwa byawe,ntimugakunde kuba ba rusahurira munduru,uwapfuye yapfuye,wakagombye gutanga igitekrrezo kijyanye nikibazo kigaragara munkuru tumaze gusoma,apana kuvanga,cg ugatanga umufuragiro wo kwamamaza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa