Uncle Austin yaba yamaze gutandukana n’umugore we

Imyidagaduro   Yanditswe na: Muhire Jason 20 February 2018 Yasuwe: 4510

Umuhanzi akaba n’ umunyamakuru Uncle Austin biravugwa ko yamaze gutandukana n’ uwari umugore we Mwiza Joannah bari bafitanye umwana umwe .

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri taliki ya 20 Gashyantare nibwo ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hakwirakwijwe inkuru ivuga ko Tosh Luwano ubusanzwe uzwi ku kabyiniro ka Uncle Austin yatandukanye n’ umufasha we Mwiza Joannah .

Amakuru arahamya ko impamvu nyamukuru yaba yerekana ko yatandukanye na Mwiza Joannah ari uko uyu mugore yamaze gusiba amafoto bari barifotoranyije bakayashyira Instagram ikindi ni uko Austin yanajyaga yifuriza umugore we isabukuru nziza yizihiza ku wa 5 Ugushyingo akamutaka akavuga ko amukunda bitari ibyo agahararo ariko umwaka ushize ku isabukuru y’uyu mugore, Uncle Austin akaba yararuciye ararumira.

Indi gihamya ni uko Austin mu minsi ishize yashyize ahagaragara indirimbo irimo amagambo avuga ukuntu akumbuye uwahoze ari umukunzi we, gusa ntiyerura ngo avuge ko ari uyu bahoze bakundana Joannah Iyi ndirimbo yise ‘Najyayo’ bikekwa ko yaba agaragaza ishavu n’agahinda aterwa no kuba yarasizwe n’uwari umugore we.

Akavuga ukuntu umwana yamusigiye ari we utuma asubiza agatima impembero buri gihe iyo yibutse ibihe byiza bagiranye aho akomeza avugako atazi aho umugore we yarengeye ari nabyo bihora bituma ikibatsi cy’urukundo kizamuka iyo yibutse urwo amukunda.

Austin avuga ko aramutse amenye aho yagiye yaca ibiti n’amabuye ariko agashyirwa amugezeho kuko yamusigiye igikomere cy’urukundo.


Umuryango.rw ubwo twateguraga iyi nkuru twagerageje kuvugana na Austin atubwira ko ahuze turaza gukomeza kubakurikiranira iby’ iyi nkuru.

Author : Muhire Jason

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble kagare

    Kubera ubusambanyi bukabije,abagabo benshi bafata abagore nka "sex objects",nukuvuga ibikoresho byo kwishimisha gusa,warangiza ukamuta.Ku isi hose,ingo nyinshi zirasenyuka kubera ubusambanyi.Noneho byagera kuli aba ba Stars bigakabya.Nibuze 95% baratandukana.Reba ibimaze kuba kuli Zara na Diamond.Nyamara iyo basambana bayita ko "bakundana".Ngo ni "boyfriend wanjye".Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe gusa umuntu tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu,ntabwo bazi ko gusambana ari icyaha kizatuma batabona ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka kandi ntuzazuke.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.Nibyo bita “Spiritual Myopia”. Abantu bumvira imana,bazazuka ku munsi w’imperuka nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Hanyuma imana ibahembe ubuzima bw’iteka muli Paradizo.

    22 February
  • chat_bubble Biti Bibisi

    Ariko kuki umuryango nyarwanda ukomeje guta agaciro mu kwandangazanya bene aka kageni nk’aho nta muco dufite??????

    21 February
  • chat_bubble anitha

    Ndatunguwe cyane!!! Mana we!! Nukuntu austin yakundaga umugore we none yaramucitse aragenda ???? Mana yanjye....

    20 February

Inzindi nkuru

Umutekano wakajijwe muri Uganda mbere y’uko Bobi Wine uri mu ndege ava muri...

Depite Robert Kyagulanyi[Bobi Wine] wari umaze ibyumweru birenga bibiri...
19 September 2018 Yasuwe: 2650 0

Mu mafoto reba urutonde rw’abantu 10 b’ibyamamare ku isi biganjemo...

Burya hari imvugo ikunze gukoreshwa ngo “amafaranga ntagura ibyishimo...
19 September 2018 Yasuwe: 3764 0

Umujyanama wa Bebe Cool muri Afurika yo hagati yiyemeje gufasha...

Dr Kintu Muhammad umujyanama mukuru wa Bebe Cool muri Afurika yo hagati...
19 September 2018 Yasuwe: 1169 0

Umunyamakuru Luckman Nzeyimana yasabye ShaddyBoo kujya kwiga indimi mu...

Umunyamakuru Luckman Nzeyimana abinyujije kuri instagram yasabye ShaddyBoo...
19 September 2018 Yasuwe: 2707 0

Justin Bieber yasomanye n’umukunzi we imbere y’imbaga y’abantu bari baje...

Icyamamare muri Muzika Justin Bieber cyagaragaye mu mujyi wa London kiri...
19 September 2018 Yasuwe: 1639 0

Zari yaguriwe imodoka n’umuherwe bahararanye muri iyi minsi

Zarinah Hassan[Zari] uri mu baherwekazi muri Afurika yaguriwe imodoka n’undi...
19 September 2018 Yasuwe: 3784 0