skol
fortebet

Undi muhanzi Nyarwanda yiyongereye kubazaririmba mu gitaramo cya The Ben muri Uganda

Yanditswe: Sunday 12, Feb 2017

Sponsored Ad

Umuhanzi Kid Gaju, yongerewe mu mubare w’abahanzi bazaririmba mu gitaramo The Ben ateganya gukorera i Kampala, ahitwa Fusion Auto Spa Munyonyo, ku wa Gatanu, tariki 17 Gashyantare 2017.
Iki gitaramo cyateguwe na Diaspora nyarwanda iba muri Uganda, kikazanaririmbwamo n’umuhanzi uri mu baharawe cyane muri Uganda witwa Sheebah Karungi.
Aganira n’Ikinyamakuru Izuba Rirashe.rw, Murindangabo Renatus wateguye iki gitaramo yavuze ko Kid Gaju yongerewe mu bahanzi bazaririmba muri iki gitaramo mu (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi Kid Gaju, yongerewe mu mubare w’abahanzi bazaririmba mu gitaramo The Ben ateganya gukorera i Kampala, ahitwa Fusion Auto Spa Munyonyo, ku wa Gatanu, tariki 17 Gashyantare 2017.

Iki gitaramo cyateguwe na Diaspora nyarwanda iba muri Uganda, kikazanaririmbwamo n’umuhanzi uri mu baharawe cyane muri Uganda witwa Sheebah Karungi.

Aganira n’Ikinyamakuru Izuba Rirashe.rw, Murindangabo Renatus wateguye iki gitaramo yavuze ko Kid Gaju yongerewe mu bahanzi bazaririmba muri iki gitaramo mu rwego rwo kurushaho gushyigikira abahanzi nyarwanda kugira ngo barusheho kugeza kure ibihangano byabo.

Yagize ati “Mfite ahantu ,mfite akabari na resitora (Bar na Restaurant) hitwa i Kansanga, nabonye rero abantu benshi bakunze kumbaza ngo Rwanda Night izaba ryari kandi nanjye nkaba numva nateza imbere abahanzi nyarwanda, numva muri iki gitaramo cya The Ben nakongeramo undi muhanzi nyarwanda.”

Renatus avuga ko Kid Gaju asanzwe akorera umuziki we mu Rwanda no muri Uganda, bityo ko bamwitezeho kuzashimisha abakunda ibihangano bye batuye muri Uganda.

Gutumira Kid Gaju kandi biri mu rwego rwo kurushaho gushyigikira abahanzi nyarwanda, nk’uko Renatus abivuga.

Agira ati “Twifashishije uwo muhanzi umaze iminsi inaha kugira ngo dutangire dushyiremo imbaraga mu gushyigikira abahanzi nyarwanda kugira ngo natwe tubashe guhangana n’abandi bo mu Karere mu bijyanye n’ibihangano nyarwanda.”

Aganira n’Ikinyamakuru Izuba Rirashe.rw, Murindangabo Renatus wateguye iki gitaramo yavuze ko Kid Gaju yongerewe mu bahanzi bazaririmba muri iki gitaramo mu rwego rwo kurushaho gushyigikira abahanzi nyarwanda kugira ngo barusheho kugeza kure ibihangano byabo.

Yagize ati “Mfite ahantu ,mfite akabari na resitora (Bar na Restaurant) hitwa i Kansanga, nabonye rero abantu benshi bakunze kumbaza ngo Rwanda Night izaba ryari kandi nanjye nkaba numva nateza imbere abahanzi nyarwanda, numva muri iki gitaramo cya The Ben nakongeramo undi muhanzi nyarwanda.”

Renatus avuga ko Kid Gaju asanzwe akorera umuziki we mu Rwanda no muri Uganda, bityo ko bamwitezeho kuzashimisha abakunda ibihangano bye batuye muri Uganda.

Gutumira Kid Gaju kandi biri mu rwego rwo kurushaho gushyigikira abahanzi nyarwanda, nk’uko Renatus abivuga.

Agira ati “Twifashishije uwo muhanzi umaze iminsi inaha kugira ngo dutangire dushyiremo imbaraga mu gushyigikira abahanzi nyarwanda kugira ngo natwe tubashe guhangana n’abandi bo mu Karere mu bijyanye n’ibihangano nyarwanda.

Aha Renatus anavuga ko iyo uganiriye n’Abanyarwanda baba muri Uganda bavuga ko bifuza kubona abahanzi nyarwanda cyane kugira ngo nabo bageze kure ibihangano byabo, bahure n’itangazamakuru ryo muri iki gihugu, biheshe ishema u Rwanda.

Yagize ati “Mu minsi ishize, twari twatumiye Dj Pius, dutumira Charly na Nina kuko turifuza kubyutsa ibyari biriho bya Rwanda Night iteza imbere ibihangano nyarwanda mu karere kugira ngo tumenyekanishe ibihangano byabo mu karere, niyo mpamvu twahisemo The Ben kandi ntabwo tuzahereza aho, tugomba no kurushaho gukorana n’abandi bahanzi bari aho mu Rwanda bakagera hose mu karere.”

Umuhanzi The Ben yaje mu Rwanda avuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika azanywe ahanini n’igitaramo cya East African Party cyabereye i Kigali kuwa 1 Mutarama 2017. Akigera i Kigali, yongerewe ibindi bitaramo; harimo icy’i Rubavu n’icy’i Huye.

The Ben byitezwe ko azagera i Kampala kuwa 15 Gashyantare 2017.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa