skol
fortebet

Undi munyarwandakazi wanakundanyeho na Nizzo nawe yatawe muri yombi ku cyaha cyo gucuruza abana b’abakobwa[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 08, Jun 2018

Sponsored Ad

skol

Nyuma yuko hatawe muri yombi umuhanzikazi Momo akurikiranyweho gucuruza abakobwa, kuri ubu biravugwa ko undi mukobwa nawe uzwi nka Dabijou wamenyekanye cyane ubwo yavugwagaho kuba mu rukundo na Nizzo Kaboss, yatawe muri yombi nawe akurikiranyweho gucuruza abana b’abakobwa. Nyuma yuko ubushinjacyaha bwemeje amakuru yuko umuhanziakazi Momo yatawe muri yombi ndetse ubu akaba afungiye muri gereza ya Nyarugenge izwi nka ‘1930’, Bijou wari uzwi nka ‘Dabijou’ nawe ngo ari mu maboko y’ubutabera. (...)

Sponsored Ad

Nyuma yuko hatawe muri yombi umuhanzikazi Momo akurikiranyweho gucuruza abakobwa, kuri ubu biravugwa ko undi mukobwa nawe uzwi nka Dabijou wamenyekanye cyane ubwo yavugwagaho kuba mu rukundo na Nizzo Kaboss, yatawe muri yombi nawe akurikiranyweho gucuruza abana b’abakobwa.

Nyuma yuko ubushinjacyaha bwemeje amakuru yuko umuhanziakazi Momo yatawe muri yombi ndetse ubu akaba afungiye muri gereza ya Nyarugenge izwi nka ‘1930’, Bijou wari uzwi nka ‘Dabijou’ nawe ngo ari mu maboko y’ubutabera.

Amakuru ava mu nshuti za hafi za Bijou avuga ko nawe ngo amaze iminsi atawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gucuruza abana b’abakobwa. Uyu mukobwa ubusanzwe byari bigoye kumenya ibyo akora kuko akenshi yakundaga kugaragara yagiye kuryoshya ari kumucanga i Dubai

Dabijou yatangiye kugarukwaho cyane mu itangazamakuru nyuma yuko bimenyekanye ko yari ari mu rukundo rw’ibanga na Nizzo umwe mubasore bagize itsinda rya Urban Boys, icyo gihe hanasohotse amafoto y’abo bombi bari gusoma.

Aba bakobwa ngo sibo bonyine bafungiwe iki cyaha kuko hari n’abandi bagikurikurikiranwa.

Umuvugizi wa Rwanda Investigation Bureau (RIB), Modeste Mbabazi avuga ko muri iyi minsi bahagurukiye iki cyaha nubwo kitaraba icyaha kinini cyangwa wavuga ko gikabije mu Rwanda ariko bagihagurukiye ku buryo n’icyo gito cyabonetse kigomba kurwanywa hashyizwemo imbaraga zikomeye.

Uyu muvugizi wa RIB iherutse guhabwa inshingano zo kugenza ibyaha zivuye mu cyahoze ari CID ya Police, anagira inama abana b’abakobwa abasaba ko bakwiye kujya bagira amakenga y’abantu bababwira kubajyana hanze byaba ngombwa bakiyambaza inzego zabatabara bibaye ngombwa.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa