skol
fortebet

Urban Boys yanenzwe n’abafana bayo nyuma yo gutinya amashusho y’umuhanzi ukizamuka

Yanditswe: Tuesday 16, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Kuri iki cyumweru Urban Boys yanenzwe n’abafana bayo nyuma yo gusohoka mu kabyiniro aho bari bagiye kwerekana amashusho yabo kubera ko bahahuriye n’umuhanzi ukizamuka nawe wari uje kwereka abafana be indirimbo ye nshya.

Sponsored Ad

Kuriki cyumweru Taliki ya 14 Ukwakira 2018, nibwo byari biteganyijwe ko itsinda rya Urban Boys rigizwe na Nizzo ndetse na Humble bari bafite igitaramo cyo kwerekana bwa mbere amashusho y’indirimbo yabo Kigali Love mu kabyiniro gaherereye Nyabugogo.

Ahagana saa 12 nibwo Urban Boys yageze ahagombaga kubera igitaramo bityo binjira nkuko bisanzwe bajyanwa aho abashitsi bagomba kwicara , ubwo bahageraga bahasanze umuhanzikazi Gihozo ari kumwe n’bamwe mu bantu bamufasha aho nawe yari yaje kwerekana amashusho y’indirimbo ye yarimaze amasaha macye igiye hanze gusa Urban Boys yageze aho irebye abari bicayo aho yahise isubira hanze abari aho bibaza ibibaye ntibabimenya.

Ushinzwe gutegura ibitaramo muri ako kabyiniro yasohotse agiye kubabwira abantu bicaye ku meza imwe niyo bateguriwe maze Urban Boys itungurwa no kumva ko uwo mukobwa ari umuhanzi baboneraho umwanya wo kubabwira ko Atari muri gahunda bityo ko baza kwinjira aruko asohotse.

Urban Boys bagumye hanze kugera ubwo Gihozo yatanze indirimbo ye irakinwa barangije kuyereka abari muri ako kabyiniro bahita basohoka bajya muri gahunda zabo, nuko Urban Boys bahita binjira mu kabyiniro aho bari bagiye kwerekana indirimbo yabo nshya Kigali Love.

Nyuma y’ibyabaye ushinzwe gutegura ibitaramo muri ako kabyiniro uzwi nka Kalisa John abinyujije kuri Whats Apps Status ye yanenze Urban Boys avuga ko umuziki wo mu Rwanda utazatera imbere bitewe nuko aba basore banze kwicarana n’umuhanzikazi Gihozo ukizamuka.”

Yagize ati “Umuziki wo mu Rwanda uzatera imbere gute mu gihe mwe abahanzi mudakundana? Ninjoro numiye abitwa Urban Boys bivumbura ngo ntibashobora kwicara aho bateguriwe ngo kubera bahasanze umuhanzi Gihozo na Manager we barivumbura barasohoka ngo baragaruka ngo aruko abo babahagurukije.”
Ibi byanenzwe n’bamwe mu mu bafana babo batifuje ko amazina yabo ajya mu nkuru aho bavuze ko Urban Boys ibyo yakoze Atari byo ndetse bakwiye kwisubiraho aho bababwiye ko nizibika zari amagi .

Uwitwa Peter[Izina rye ryahinduwe] yagize ati a “ Nukuri Urban Boys ikwiye kwisubiraho kuko biriya bakoze ntarukundo rurimo uretse nibyo bisuzuguje [..]ibaze kugera aho bakorera igitaramo bagasohoka kubera ko basanzemo undi muhanzi nawe uri kwishakira uko yazamuka?”

Uwitwa Vanessa [Izina rye ryahinduwe] yagize ati “ Abahanzi nyarwanda koko ntarukundo bagira ubuse biruhirije iki koko? Gusa bajye bamenya ko nizibika zari amagi.”

Tumaze ibitekerezo by’bamwe mu bafana babo twashatse kumenya icyo Itsinda rya Urban Boys ribivugaho .Mu kiganiro Humble Jizzo yagiranye n’ikinyamakuru abereye umuyobozi yavuze ko ibyatangajwe ari ibinyoma byambaye ubusa ndetse ko batanze kwicarana n’umuhanzikazi Gihozo.

Yagize ati “Ntago twari tubizi ko uwo Gihozo ari umuhanzi twe twabwiye abateguye igitaramo kudushakira imyanya ikwiranye n’abantu twari kumwe kuko aho bari bateguye hari hicaye abandi bantu kuburyo abo twari kumwe bari babuze aho bicara rero Urban Boys ntamuntu twanga kwicarana nawe buriwese twakwicarana mugihe imyanya twese idukwiriye."

Abajijwe impamvu banze kwicarana na Gihozo ufatwa nk’umufana wabo yasubije ko batakwanga kwicarana n’umuntu uwariwe wese ngo keretse abaye ashaka guhungabanya umutekano wabo.

Ati ” Twese turi abantu kandi tuva amaraso muri twese ntamuntu utazapfa rero ntago twakwanga kwicarana n’umuntu uwariwe wese keretse mugihe uwo muntu yaba ashaka kuduhungabanyiriza umutekano cyangwa tubona ari butwicire akazi ikindi kandi ikintu cyambere Urban Boys yubaha n’abafana bayo kuko nibo dukorera rero ntago twakwanga kwicarana n’umufana wacu kandi tubizi neza ko arizo mbaraga zacu“

Umuhanzikazi Gihozo we avuga ko atazi impamvu yabateye kuba barageze aho bari bicaye bakongera bakikubita bagasura hanze kugera ubwo binjiye nabob amaze gufata nzira bagiye

Ati” Njyewe sinzi impamvu bageze aho bari bateguriwe bagahita basubira hanze kandi hari hari ibyicaro bihagije bagomba kwicaramo."

Nubwo aba bose bitana ba mwana gusa Gihozo avuga ko nubwo cyari igitaramo cyabo bari bakwiye guha umwanya impano zikizamuka nazo zikiyerekana kuko ntagahora gahanze.

Ibi bibaye nyuma yuko mu Rwanda hagiye gutegurwa igitaramo cyo guhuza ibyamamare byo mu Rwanda kubera ko ntarukundo ubwabyo bigirana .Iki gitaramo giteganyijwe kuba mu mpera z’Ugushyingo uyu mwaka wa 2018.

REBA INDIRIMBO ABA BOMBI BARI BAGIYE KWEREKA ABAFANA BABO:

Ibitekerezo

  • birakiy ko abahanzi ubwabo bakundana kdi bakanafashanya kko bitabaye ibyo k john yavze ukuri ntago umuziki in yarwanda yazatera imbere pe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa