skol
fortebet

Urban Boys yataramiye abanya Kigali yihanganisha ab’ I Huye

Yanditswe: Saturday 03, Dec 2016

Sponsored Ad

Itsinda rya Urban Boys kuri uyu wa 2 Ukuboza 2016 ryataramiye abafana baryo n’ abakunzi b’ umuziki muri Kigali, ryihanganisha ab’ I Huye kubw’ impunduka zatumye igitaramo cyagombaga kubera I Huye gisubikwa bitunguranye.
Mu rwego rwo kuririmbira abafana n’ abakunzi b’ umuziki nyarwanda, hanamurikwa Album nshya, “Adamu na Eva”, Itsinda rya Urban Boys ryateguye ibitaramo bibiri. Ibi bitaramo byombi byagomba kuba mu mpera z’ icyumweru. Kimwe cyagombaga kubera mu mujyi wa Kigali ikindi kikabera mu (...)

Sponsored Ad

Itsinda rya Urban Boys kuri uyu wa 2 Ukuboza 2016 ryataramiye abafana baryo n’ abakunzi b’ umuziki muri Kigali, ryihanganisha ab’ I Huye kubw’ impunduka zatumye igitaramo cyagombaga kubera I Huye gisubikwa bitunguranye.

Mu rwego rwo kuririmbira abafana n’ abakunzi b’ umuziki nyarwanda, hanamurikwa Album nshya, “Adamu na Eva”, Itsinda rya Urban Boys ryateguye ibitaramo bibiri. Ibi bitaramo byombi byagomba kuba mu mpera z’ icyumweru. Kimwe cyagombaga kubera mu mujyi wa Kigali ikindi kikabera mu majyepfo y’ u Rwanda mu akarere ka Huye.

Icyagombaga kubera mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa 2 Ukuboza 2016 cyabaye ndetse kinagenda neza. Iki gitaramo cyabereye mu kabyiniro ka People Club. Kwinjira nubwo byari ibihumbi bitanu (5000frw) n’ibihumbi Magana abiri (200000frw) mu myanya y’icyubahiro bakaguha champagne, abafana bakubise baruzura haba imyanya y’icyubahiro yari yateguwe ndetse no mu myanya isanzwe abantu bari bahuzuye ibintu byashimishije abahanzi bagize itsinda rya Urban Boyz.

i Kigali Chary na Nina bafashije Urban Boys gushimisha abakunzi b’ umuziki

Muri iki gitaramo Urban Boys yashimishije abafana bayo b’ I Kigali, iboneraho umwanya wo kwisegura ku bakunzi bayo bitwe n’ uko igitaramo cyagombaga kubera I Huye cyasubitswe bitunguranye.

Urban Boys yavuze ko igitaramo cyagombaga kubera mu majyepfo cyasubitswe mu rwego rwo guha agaciro umucuruzi Byemayire Lambert uherutse kwitaba Imana. Uyu mucuruzi arashyingurwa kuri uyu wa gatandatu tariki 3 Ukuboza 2016, Urban Boys ngo irifatanya n’ inshuti n’ abavandimwe ba Nyakwigendera mu mihango yo gusezera kuri Byemayire Lambert. Iki gitaramo kimuriwe tariki 16 Ukuboza 2016 i Huye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa