skol
fortebet

Urubyiruko rw’ubu biragoye ko warucengezamo urwango-Knowless Butera

Yanditswe: Tuesday 11, Apr 2017

Sponsored Ad

Nyuma y’imyaka 23 ishize mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Knowless asanga urubyiruko rwa none bigoye ko warucengezamo urwango kuko ruzi aho igihugu cyavuye n’aho gishaka kugera mu iterambere.
Avuga ko imyumvire imwe yo guteza imbere igihugu ariyo urubyiruko rw’ubu ruhuriyeho. Ibyo ngo bituma bitakorohera uwo ariwe wese washaka kuruyobya aruganisha mu nzira zishaka gusubiza igihugu mu kaga. Knowless Butera nk’umwe mu bahanzi bafite izina mu muziki muri iki gihe cyo kwibuka (...)

Sponsored Ad

Nyuma y’imyaka 23 ishize mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Knowless asanga urubyiruko rwa none bigoye ko warucengezamo urwango kuko ruzi aho igihugu cyavuye n’aho gishaka kugera mu iterambere.

Avuga ko imyumvire imwe yo guteza imbere igihugu ariyo urubyiruko rw’ubu ruhuriyeho.
Ibyo ngo bituma bitakorohera uwo ariwe wese washaka kuruyobya aruganisha mu nzira zishaka gusubiza igihugu mu kaga.

Knowless Butera nk’umwe mu bahanzi bafite izina mu muziki muri iki gihe cyo kwibuka asanga uruhare rw’umuhanzi ari ingirakamaro nka bamwe mu bagira ijwi rigera kuri rubanda cyane.

Uretse kuba hari igihe cy’iminsi irindwi 7 yo y’icyunamo ku rwego rw’igihugu ngo abahanzi n’urubyiruko baba bakwiye kwitanga no kwitabira ibyo kwibuka mu gihe cy’minsi 100 Jenoside yamaze ikorwa mu Rwanda.

Kuri we ngo kwibuka ni inshingano za buri munyarwanda, bakora ibikorwa biteza imbere igihugu, bafasha abagifite ibikomere bya Jenoside mu buryo butandukanye.

Ati “Aho waba uri hose, icyo waba ukora cyose, ntibishoboka ko wikuramo ko uri umunyarwanda cyangwa utazi amateka u Rwanda rwanyuzemo mu 1994. Kuko umutima si uruhu uhindura uko ushatse”.

Knowless Butera nk’umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba abanyarwanda bose ko bakwiye guhora bazirikana ko ibyabaye bidakwiye kuzongera kubaho ukundi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa