skol
fortebet

Urugo rugari n’ahantu ho kwidagadura h’icyamamare Michael Jackson haguzwe n’umuherwe ku kayabo k’Amamiliyari y’amanyarwanda[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 25, Dec 2020

Sponsored Ad

skol

The Neverland ranch, urugo rugari n’ahantu ho kwidagadura h’icyamamare Michael Jackson biravugwa ko haguzwe n’umuherwe utunze za miliyari z’amadorari ku giciro kingana na 1/4 cy’ayo abagurisha bifuzaga.

Sponsored Ad

Ron Burkle, wahoze kandi ari inshuti ya Jackson, vuba aha yaguze uyu mutungo uri ahitwa Los Olivos muri California, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi we.

Yishyuye $22m (arenga miliyari 22 z’amafaranga y’u Rwanda) nk’uko ikinyamakuru Wall Street Journal kivuga ko kibicyesha abantu batatu bazi neza iby’ubu bugure.

Aha hantu hangana na hegitari 1,100 mu 2015 bahaciraga miliyoni $100.

Kuva icyo gihe Neverland yakomeje gushyirwa ubundi ikavanwa ku isoko, ubwo iheruka ku isoko umwaka ushize bayiciraga miliyoni $31.

Michael Jackson aha hantu yari yarahaguze miliyoni $19.5 aba ari nawe uhita izina rya Neverland.

Aha hantu Michael Jackson yahahinduye urugo rwe mu gihe yari ageze ku gasongero ko kwamamara.

Yahahinduye kandi ahantu h’imyidagaduro, ahubaka icyanya cy’inyamaswa agahora ahazana abana n’imiryango yabo mu myidagaduro.

Mu myaka ya 1990 na 2000, Neverland yabaye izingiro ry’iperereza ku ihohotera rishingiye ku gitsina ku bana ryaregwaga Jackson.

Jackson yahakanye ibyo yashinjwaga ko yakoresheje aha hantu mu gusambanya abana b’abahungu.

Mu 2005, Jackson yaraburanishijwe atsinda urubanza rwo guhohotera umuhungu wari ufite imyaka 13.

Jackson ntiyigeze yongera gusubira muri Neverland. Hashize imyaka ine mu 2009, yapfiriye mu rundi rugo rwe ruri i Los Angeles nyuma yo guhagarara k’umutima gutewe no gufata imiti myinshi.

Kuva yapfa yakomeje kandi gushinjwa ibindi birego, bijyanye no guhohotera abana aha muri Neverland.

Neverland nyuma yahinduriwe izina, bahita Sycamore Valley Ranch ndetse haravugururwa nyuma y’urupfu rwa Jackson.

Umuvugizi wa Burkle yavuze ko uyu mushoramari yabengutse aha hantu ari mu ndege mu kirere, akahabona nk’amahirwe y’ishoramari rirambye.

Burkle w’imyaka 68 asanzwe ashora imari mu bijyanye n’imiturire. Umutungo we wose ubarirwa muri miliyari $1.4 nk’uko bivugwa na Forbes.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa