skol
fortebet

Uruhare rwa Tricia wumva muzika mu buryo butangaje mu ikorwa ry’indirimbo za Tom Close

Yanditswe: Wednesday 24, Jan 2018

Sponsored Ad

Umuririmbyi Tom Close avuga ko umufasha we agira uruhare rukomeye mu ikorwa n’itunganwa ry’ibihango bye,ngo ari mu ba mbere bumva bakanakosora indirimbo aba yitegura gushyira hanze.Mu buryo busa n’ubutangaje ngo Tricia yumva muzika mu buryo bwihariye.
Niyonshuti Ange Tricia umugore w’abana babiri wa Tom Close bamaranye imyaka irenga ine; bafatwa nk’urugo rwa mbere mu byamamare babanye neza.Ibyabo binyuzwa ku mbuga nkoranyambaga benshi bakaba bafitiraho urugero abandi bakabasabira umugisha. (...)

Sponsored Ad

Umuririmbyi Tom Close avuga ko umufasha we agira uruhare rukomeye mu ikorwa n’itunganwa ry’ibihango bye,ngo ari mu ba mbere bumva bakanakosora indirimbo aba yitegura gushyira hanze.Mu buryo busa n’ubutangaje ngo Tricia yumva muzika mu buryo bwihariye.

Niyonshuti Ange Tricia umugore w’abana babiri wa Tom Close bamaranye imyaka irenga ine; bafatwa nk’urugo rwa mbere mu byamamare babanye neza.Ibyabo binyuzwa ku mbuga nkoranyambaga benshi bakaba bafitiraho urugero abandi bakabasabira umugisha.

Gushakana n’umunyamiziki, si ubya buri buri wese.Bisaba kwigengesera!Tricia yashakanye na Tom Close abizi neza ko ari umuhanzi akaba n’umusitari uzwi cyane mu gihugu.Mbere byari bigoye kubwira umubyeyi ko ushaka kuba umuhanzi ngo azakwemerere yumvaga umwana we azajya ahora anywa itabi,imyenda yayicyenyereye munsi y’ikibuno.

Gufata iya mbere rero Tricia akamera kugira isezerano n’umukunzi we Tom Close nawe ubwe yari abizi neza ko bitoroshye kuzabyumvisha umuryango we.Mu buhamya bwe, Tom Close asobanura ko yagowe bikomeye no kumvisha umuryango w’umufasha ko ari umuhanzi wiyubashye.

Hari abacyeka ko zimwe mu ndirimbo uyu muhanzi akora yaba anakomoza ku rukundo rwe n’umugore we cyangwa ngo aririmbe kubyo abayemo n’umuryango we.Avuga ko ibyo akora ashingira kubiba mu buzima bwa buri munsi kandi hari n’ibitekerezo avana ku mugore we.

N’uko Tricia yanditse iyi ndirimbo igisohoka
Yabwiye KT Radio ko iyo itangiye gukora umushinga w’indirimbo kenshi atahana aho abagejeje akora akumvisha umufasha we akamubwira uko bimeze uretse we ngo iyo ndirimbo ibi itarasohoka anayumvisha zimwe mu nshuti ze.

Ati :” Yaaa Madumu buri gihe iyo ngiye muri Studio nawe urabyumva,icyo nkoze cyose nkunze kwaka Sample(agace k’indirimbo iba itararangira)kugirango ninaha nze kubona umwanya uhagije wo kubyumva.Ni numva hari ibyo ngomba gukosora ubutaha nzasubireyo mbikosora.”

Ngo hari bimwe mu bihango akora ariko nibisohoke bitewe n’uko umufasha we n’inshuti ze batanyuzwe nabwo mu matwi yabo.Yagize ati :”Icyo gihe rero iyo nahanye iyo sample aba umwe mu bantu bagomba kuyumva kuko mbanatakaje umwanya mbanakoresheje wenda ubumenyi bwanjye mfite nyeneye no kumva icyo abivugaho uretse nawe buriya n’inshuti zanjye tuba turi kumwe bakunze kumva indirimbo zanjye zitarasohoka.

Eeeh ugasanga barayumvise hari n’izidasohoka buriya.Eeeh ni nko kwandika filimi buriya hari amapaji menshi acika hari ibitekerezo byinshi biburizwamo kugirango haboneke igitekerezo cyiza.”

Umugore ngo hari ighe amugira inama y’ibyo yakuramo mu ndirimbo, ati :”N’ibihangano iyo mbikoze hari igihe nshobora kumwumvisha akambwira ati ‘iyi ndumva ari sawa.Iyi ng’iyi ndumva atari sawa jyenda ukuremo iki ng’iki.Nkagenda rero mpuza ibitekerezo by’abantu benshi bagenda bumva indirimbo mbere y’uko isohoka noneho nkayinonosora kuburyo ihita imera neza.”

Tom avuga ko umugore we afite uburyo yumvamo umuziki mu buryo butangaje kuburyo ashobora no kumubwira ko ijambo yakoresheje mu ndirimbo yaryumvise no mu y’indi ndirimbo akamusaba ko arihindura cyangwa akarivanamo.Ati :” Afite ukuntu yumva umuziki mu buryo butangaje.Eeeh akenshi,…hari nk’igihe nshobora gukora indirimbo ndi muri studio nkayizana yenda gusa n’indi nigeze gukora cyangwa yenda gusa n’indi ndirimbo.Buriya hari ukuntu umuhanzi yumva melody akamwibikamo wenda rimwe na rimwe waba uri muri studio ukaba wanayiririmba uzi ngo ni iyawe uhimbye.

ibyo byose rero nicyo kintu amfasha cyane iyo yumvise indirimbo ahita ambwira ati ‘iri jambo jyenda kumera nk’iringiri waririmbye aha naha.Mu rwego rero rwo kwirinda ko umuntu ahora ahereza abantu ibintu bimwe akaba yambwira ati rero, …Iyo avuze ijambo birumvikana kubona iryo bihuje igisobanura biroroha.”


Mbere y’uko iyi ndirimbo isohoka, Tricia yavugaga ko yabuze uko ayisobanura

Mbere y’uko indirimbo ‘Naba Umuyonga Tom Close aherutse gushyira hanze isohoka, Tricia ari mu ba mbere bamamaje iyi ndirimbo mu buryo butangaje.Yashyize ifoto yamamaze iyi ndirimbo kuri konti ya insatgram maze yongera amagambo yatunguye benshi NABA UMUYONGA ya Tom Close igiye kuza vuba....

Kuyivugaho sinabishobora kuko njya kubitangira nkitsa Umutima Gusa..
Irabageraho kuwa Kane(yari itarasohoka).”Yashimye Clement Ishimwe na Studio yakorewe iyi ndirimbo Kina Music anashima kandi Hanscana watunganyije amashusho yayo.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa