skol
fortebet

Urukiko rwafunguye Bobi Wine wizihiza isabuku y’ imyaka 7 akoze ubukwe

Yanditswe: Monday 27, Aug 2018

Sponsored Ad

Urukiko rwo mu majyaruguru ya Uganda mu gace ka Gulu rwategetse ko depite Bobi wine usanzwe ari n’umuhanzi ukomeye muri Uganda afungurwa akazajya akurikiranwa ari hanze.

Sponsored Ad

Urukiko rwavuze ko Bobi Wine atazatoroka ubutabera ngo kuko ruzagumana urupapuro rwe rw’abajya mu mahanga(passport).

Undi mudepite mushya Kassiano Wadri wareganwaga hamwe na Bobi wine na we yarekuwe by’agateganyo.

Bobi wine mu mazina ye bwite usanzwe witwa Robert Kyagulanyi arashinjwa ibyaha by’ubugambanyi cyane cyane bashingiye ku rugomo bikekwa ko yayoboye, rwo kwangiza imwe mu modoka zari ziherekeje perezida Yoweri Kaguta Museveni.

Inshuti za Bobi wine zivuga ko ifungwa rye ryihishwe inyuma na guverinoma ya Uganda ngo cyane ko kuva yatorerwa kuba umudepite umwaka ushize yaranzwe no kunenga ubutegetsi bwa perezida Museveni.

Mu butumwa umugore wa Bobi Wine yashyize kuri facebook mbere y’ uko umugabo we arekurya yavuze ko umugabo we yizihije isabukuru y’ imyaka 7 amaze arushinze ari imbere y’ ubutabera mu buribwe budasanzwe mu gihe iyo aza kuba adafunzwe bari kuba bagiye kuryoshya.

Barbie Itungo yagize ati Bobi rukundo rwanjye, uyu munsi twujuje imyaka irindwi turushinze. Bitandukanye n’indi myaka yabanje, iyi sabukuru igusanze mu cyumba cy’urukiko muri Gulu. Isanze uri mu mbago udashobora kwigenza ubwawe.

Iyi sabukuru isanze uri imbere y’umucamanza usaba ko warekurwa ukajya kwitabwaho n’abaganga, isanze ufite ububabare bw’umubiri. Iyaba ari nko mu yindi myaka, kuri uyu munsi twari kujya ku nkombe z’inyanja nko kuri Atlantic, twari gukata umutsima tugasangira umuvinyu ndetse tukishimana n’abana, ariko uyu munsi turi hano. Ntabwo nzi niba bakurekura ugataha cyangwa niba usubizwa muri gereza.

Ariko reka nkubwire iki kintu, ntabwo nigeze nterwa ishema nawe, ubu ntewe ishema n’uko utari imbere y’umucamanza kuko hari icyo wakoze. Ntewe ishema n’uko uri hano atari uko wariye ibya rubanda cyangwa hari umuntu wishe. Uri hano kuko uri guharanira ibyo wizera. Iteka wambwiraga ko uharanira kuba mu gihugu gikorera abaturage bose. Umunsi ku munsi nibyo uharanira.

Umugore wa Bobi Wine, Barbie Itungo, ashyigikiye cyane uyu muhanzi ndetse mu byo abwira itangazamakuru ahamya ko hari icyizere cy’uko umunsi umwe azava mu mapingu agataha kubera ‘ukuri ahagazeho’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa