skol
fortebet

Urukiko rwahagaritse cyamunara y’ikariso ya Madonna

Yanditswe: Wednesday 19, Jul 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Nyakanga 2017 I New York muri Leta zunze ubumwe za Amerika, hari hateganyijwe Cyamunara y’ikariso ya cyera ya Madonna n’ibaruwa y’urukundo yandikiwe na Tupac (2 PAC) ariko yaje guhagarikwa biturutse ku busabe bwa Madonna.
Nyuma y’imyaka myinshi uyu muhanzi w’ibigwi 2 PAC Shakur apfuye, muri 2015 Madonna yeruye ku mugaragaro ko yakundanye na we mbere y’uko apfa, abitangariza mu kiganiro Sirius XM gikorwa na Howard Stern, aho yavugiye ko mu gihe bamaze bakundana (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Nyakanga 2017 I New York muri Leta zunze ubumwe za Amerika, hari hateganyijwe Cyamunara y’ikariso ya cyera ya Madonna n’ibaruwa y’urukundo yandikiwe na Tupac (2 PAC) ariko yaje guhagarikwa biturutse ku busabe bwa Madonna.

Nyuma y’imyaka myinshi uyu muhanzi w’ibigwi 2 PAC Shakur apfuye, muri 2015 Madonna yeruye ku mugaragaro ko yakundanye na we mbere y’uko apfa, abitangariza mu kiganiro Sirius XM gikorwa na Howard Stern, aho yavugiye ko mu gihe bamaze bakundana yiyumvaga nk’undi muntu udasanzwe bitewe n’ubuzima yasangiraga n’uyu muraperi.

Nbcnews ducyesha iyi nkuru yanditse ko nubwo Tupac yapfuye imitungo yasize ndetse na bimwe mu bihangano bye bikomeje gucuruzwa, ngo Madonana nawe bakundanyeho ibye bikomeje gushyirwa ku isoko.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko Kompanyi y’ubucuruzi yitwa ‘Gotta Have It Collectibles’ yari yateguye cyamunara yagombaga kugurishirizwamo ikariso ya Madonna, igisokozo yasokoresheje imisatsi ndetse n’ibaruwa y’urukundo yigeze kwandikirwa na Tupac Shakur bakundanyeho n’utundi tuntu tugera kuri 22 .

Gerald Leibovitz, Umucamanza wo mu rukiko rw’ikirenga rwa Manhattan yatanze itegeko mu ijoro ryo ku wa Kabiri w’iki cyumweru ko iyi cyamunara yarimo ibikoresho bya Madonna itaba

Madonna mu minsi yashize yari yasabye urukiko kubihagarika kuko yababajwe cyane no kumenya ko hari ibintu byahoze ari ibye bigiye kugurishwa, birimo n’ibaruwa yandikiwe na Tupac ngo atari azi ko itakiri mu byo yabitse.

Madonna yabwiye urukiko ko kuba ari icyamamare bitavanaho ko ubuzima bwe bwihariye burengerwa.

Ngo yaje kumenya ko hifashishijwe DNA kugirango batahure ko ikariso ari iye koko.

Ibaruwa yandikiwe na Tupac Shakur yo ubu yari igeze ku gaciro ka $400,000 (agera kuri miliyoni 330Frw). Tupac na Madonna bakundanyeho mu ntangiriro za 1990, ariko Tupac apfa arashwe mu 1996.

Usibye ikariso ye, hari andi mafoto y’umwihariko we yafatiwe aho yari atuye muri Miami yari bugurishwe muri iyi cyamunara n’ibindi bintu binyuranye birimo za cassettes na tapes zitigeze zisohoka.

Umubano wa Madonna na Tupac watangiye muri Werurwe 1993, bahujwe n’umukinnyi wa filime, Rosie Perez, mu Mujyi wa Los Angeles mu birori byitwa Soul Train Music Awards. Ibyo gukundana ntibyatinze kuko nyuma y’undi mwaka umwe ngo urukundo rwabo rwari rwarafashe indi ntera.

Ibaruwa Tupac yandikiye muri gereza abenga Madonna yashyizwe muri cyamunara ku ihahiro ryitwa Gotta Have Rock and Roll aho igurishwa amadolari ya Amerika ibihumbi ijana gusa bikaba byitezwe ko ashobora kurenga kuko indi yanditse yigeze kugurishwa ibihumbi $170.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa