skol
fortebet

Urukundo Harmonize yakundaga Diamond yerekanye ko ntaho rwagiye

Yanditswe: Wednesday 27, May 2020

Sponsored Ad

skol

Abafana n’abakunzi b’umuhanzi Harmonize batunguwe no kubona uyu wamamaye mu njyana ya Bongo Flava aririmba indirimbo y’umuririmbyi mugenzi we baheruka gushwana umwaka ushize agahita ashinga inzu itunganya umuziki kandi yari asanzwe muri WCB Wasafi.

Sponsored Ad

Aba bashwanye mu mwaka wa 2019 ndetse banasesa amasezerano y’igihe kirekire bari bafitanye ariko bakomeje kugenda umwe ku wundi berekana ko nyuma yo gutandukana haba hari hari akazi. Ku munsi w’ejo kimwe n’abandi bahanzi bose Harmonize yakoze igitaramo aririmbamo Jeje y’umuhanzi Diamond Platnumz irimo gukundwa na benshi mu bice binyuranye bya Africa y’Uburasirazuza n’ahandi, gusa amashusho ya Harmonize ayiririmba yakomeje kugenda akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga.

Aya mashusho kandi yanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga z’ibitangazamakuru bya Wasafi Radio/TV, ni ibintu abantu baboneyeho ko yaba Harmonize ntacyo yari atwawe no kuririmba indirimbo ya Diamond Platnumz ndetse nawe ko yabikunze ubwo yemeraga ko aya mashusho atambuka mu bitangazamakuru bye.

Mu kwezi kwa Mata ubwo umuhanzi Harmonize yizihizaga isabukuru ye y’amavuko uwahoze ari umukoresha we ntiyazuyaje kumwereka ko ashyigikiye ibikorwa bye ndetse yanashishikarije abamukurikira kumva no kumanura kuri za mudasobwa zabo ubundi bakajya bazumva.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa