skol
fortebet

Urukundo ruri kuvuza ubuduha hagati ya Jay Polly na Kessy[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 25, Dec 2020

Sponsored Ad

skol

Jay Polly,nyuma yo gutandukana n’uwahoze ari umugore we babyaranye umwana w’umukobwa, Uwimbabazi Sharifa,byeruye yatangiye kujya mu buryohe bw’urukundo n’inkumi y’uburanga icuruza muri Kenya.

Sponsored Ad

Urukundo hagati ya Jay Polly na Kessy Kayonga wigeze kuba umunyamakuru kuri Family TV mu myaka yashize rugeze aharyohereye.Kayonga ubusanzwe ni umucuruzi w’imyenda mu gihugu cya KENYA akaba anateganya kuza gukorera mu Rwanda hafi y’uwo yihebeye ari we Jay Polly ndetse nawe akazamufasha kumenyekanisha ubucuruzi bwe.

Bivugwa ko urukundo rwa Jay Polly na Kayonga rwarushijeho gukomera ubwo uyu muraperi yari amaze gutandukana n’uwahoze ari umugore we Uwimbabazi Sharifa muri Kanama 2020.

Mu ijoro ryo ku wa Kane tariki 15 Ukwakira 2020, Jay Polly yifashishije urukuta rwe rwa instagram yashyizeho ifoto imugaragaza ari kumwe n’uyu mukobwa atavuzeho byinshi, uretse amazina ye gusa.

Uyu muhanzi uherutse gukubuka mu Mujyi wa Dubai mu gitaramo, yarengejeho amagambo agaragaza ko umutima we unyuzwe n’urukundo rushya yinjiyemo nyuma y’igihe ukomerekejwe n’uwo babyaranye.

Ibihe arimo yabigereranyije no kuva mu icuraburindi ukabona umucyo, uri ahirengeye. Ati “Ni ukuva mu icuraburindi ujya mu rumuri rwuzuye.”

Kessy avuga ko atewe ishema no kuba ari Umunyarwandakazi, kandi ko ahuze ashaka uko yakwiteza imbere, aho agira ati: “ndahuze kuko ndi gushaka uko nakwiteza imbere”.

Jay Polly yerekanye uyu mukunzi we mushya nyuma y’uko mu kwezi kwa Nzeri uwari umugore we Uwimbabazi Sharifa banabyaranye umwana w’umukobwa bise Crystal, yerekanye ko umugabo uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yamaze kumwambika impeta.

Kessy Kayonga akaba yaba abaye umugore wa Gatatu Jay Polly yaba ahaye ikaze mu mutima we mu gihe urukundo rwabo rurambye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa