skol
fortebet

Urukundo rw’umunyarwandakazi ’Teta Sandra’ n’umuhanzi wo muri Uganda ’Weasel’ rwafashe indi ntera[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 06, May 2019

Sponsored Ad

skol

Nyuma y’igihe kitarambiranye havugwa amakuru y’urukundo hagati y’umuhanzi Weasal wamenyekanye mu itsinda rya Goodlyfe n’umukobwa w’Umunyarwanda Sandra Teta, aba bombi bakomeje kugaragariza abakunzi babo ko urukundo ruri hagati yabo rumaze gufata indi ntera.

Sponsored Ad

Benshi mu bakunzi b’aba bombi, batangiye kwemeza ko urukundo rwabo rumaze gushing imizi ikomeye nyuma y’uko uyu mukobwa agaragaye yahuye n’umuryango wa Weasal mu minsi ishize.

Uyu mukobwa yagaragaye ari kumwe n’abagize umuryango umukunzi we Weasal avukamo, ubwo Dr Jose Chameleone yizihizaga isabukuru y’imyaka mirongo ine y’amavuko. Nyuma yo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’uyu muhanzi, Jose Chameleone yateguriwe ibindi birori byabereye ahitwa Hideout, aha akaba ariho Teta Sandra asanzwe akorera. Muri ibi birori Chameleone, abavandimwe be ndetse n’inshuti ze bakatanye umutsima yari yateguriwe.

Nk’uko bigaragara mu mafoto Teta Sandra yakatanye umutsima na Jose Jose Chameleone amwifuriza isabukuru nziza y’amavuko. Uyu mukobwa unaherutse kwemeza ko akundana na Weasal koko, byagaragaye neza nyuma y’uko yatangiye no kwinjira mu muryango umukunzi we akomoka mo.

Uyu muhanzi Weasal ukomeje kugaragaza ko afitanye urukundo rukomeye na Teta Sandra, yamenyekanye cyane mu itsinda rya GoodLyfe yahoze afatanyamo na Nyakwigendera Mowzey Radio, aho aba bombi bagiye bakora indirimbo zitandukanye zatumye bamenyekana mu bihugu bitandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa