skol
fortebet

Urukundo rwa Nicole n’umusore yatwaye Kirenga ukina muri City Maid barushyize ahagaragara [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 21, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Urukundo rwa Nicole Ruburika Uwineza [ukina muri City maid yitwa Maman Beni] n’umusore witwa Sebera Eric wahoze akundana Kirenga Saphine nawe ukina muri filime ya Seburikoko, barushyize ku karubanda.

Sponsored Ad

Iby’urukundo hagati ya Sebera Eric na Nicole byatangiye kujya hanze muri Mata 2018, ariko hari amakuru Eachamps yari yahawe n’inshuti zabo za hafi ko rwari rwaratangiye mu mpera za 2017.

Uyu Sebera Eric muri Nzeri 2015 ubwo Kirenga Saphine bari basanzwe bakundana yizihizaga isabukuru, yamwambitse impeta y’urukundo avuga ko yifuza ko bazabana ubuziraherezo ariko iby’urukundo rwabo biza kugenda bizamo rushorera kugeza bigeze ku ndunduro, aho uyu musore yaje kwigarurirwa na Nicole Uwineza Ruburika.

Nyuma yo kumenyekana kw’iyi nkuru,Uwineza Nicole watwaye umukunzi wa mugenzi we yumvikanye mu itangazamakuru avuga ko atigeze amutwara gusa akemeza ko ari inshuti zisanzwe.

Kirenga Saphine wasigaye arira ayo kwarika nawe yavugaga ko atigeze atwarwa umugabo mu mvugo isa n’irimo agahinda ‘akavuga ko nawe atazi niba agikundana na Sebera Eric’.

Ku isabukuru ya Ruburika Uwineza Nicole yabaye mu mpera z’icyumweru gishize, yagaragaje bidasubirwaho ko yamaze kwigarurira umutima wa Sebera Eric. Kuri uwo munsi bombi bagaragaye bahuje urugwiro bicaranye ndetse baza no gukatana umutsima[gateau] ibintu byagaragaje ko aba bombi bamaze kwerura ko bakundana byimazeyo. Muri iyi sabukuru Kirenga ntiyigeze ahakandagira.

Uretse ibi kandi, no ku isabukuru ya Umutoni Assia usanzwe akina filime na bwo aba bombi bari bicaranye bari kurebana akana ko mu jisho, naho Kirenga nawe wari uri aho yicaye wenyine.

Sebera Eric wabaye indwanirwa hagati y’aba bakobwa bombi yamenyekanye cyane mu muziki wo mu Rwanda ubwo yari umujyanama wa Rafiki Coga mu myaka ya 2007 na 2008.


Ubwo Sebera yarakiri mu rukundo na Kirenga

Mu mwaka wa 2015 nibwo Saphina yambitswe impeta aho bacyekwaga ko bagiye kwibanira akaramata gusa magingo aya yatwawe n’umukobwa witwa ko ari inshuti ye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa